Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi mu nzego z’uburezi n’ubuzima

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi mu nzego z’uburezi n’ubuzima

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, yateraniye muri Village Urugwiro.

Imwe mu myanzuro yemejwe harimo abayobozi bashya bashyizwe mu myanya mu nzego z’uburezi  aho Dr Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Flora Mutezigaju yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushizwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri Carlene Seconde Umutoni (NESA) n’Abahuzabikorwa b’Uburezi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu rwego rw’Ubuzima, Dr Edgar Kalimba yagizwe Deputy Chief Executive Officer, Medical Servises ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hanashyirwaho abagize Inama  y’Ubuyobozi b’ibyo bitaro.

Si mu burezi n’ubuzima gusa hashyizwe abayobozi bashya, hari n’izindi nzego zirimo abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, Abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ahandi.

Dr Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC)
Dr Edgar Kalimba yagizwe Deputy Chief Executive Officer, Medical Servises ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Carlene Seconde Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NESA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48