Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye Utuje wari Umwanditsi w’Urukiko

Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 iyobowe na Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, yafashe icyemezo cyo kwirukana Utuje Rosette wari Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibungo.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama Nkuru y’Ubucamanza rigaragaza ko Utuje Rosette yirukanwe kubera guta akazi.
Mu bindi byemezo byafashwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ni ugushyira abacamanza mu Ngereko zihariye z’Inkiko zisumbuye.
Hafashwe icyemezo cyemerera umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, Tuyisenge Fabrice na Mukabatsinda Marie Louise, umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho, gusezera ku kazi.
Butera Muyoboke Etienne wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu na Kanyamibwa Mukandoli Christine wari Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi, bwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Hasuzumwe Umushinga w’Igenamigambi ry’Imyaka Itanu ry’Urwego rw’Ubucamanza (The Judiciary Strategic Plan 2024-2029).
Inama Nkuru y’Ubucamanza yashyize mu myanya abacamanza mu Rukiko rw’Ubucuruzi, aho Mukayiza Patricie yagizwe Perezida na Noheli Emmanuel agirwa Visi Perezida.
Mu Nkiko zisumbuye; Musabyimana Valens yagizwe Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, Twagirumwami Mupenda Martin agirwa Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi naho Gatete Gatari Albert agirwa Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.