Imyambarire ikwiye ku rubyiruko mu mboni z’inzobere mu kumurika imideli

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mukazibera Marie Agnès, inzobere mu by’umuco n’imyambarire wabikoze imyaka isaga 15 mu yahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo mu bijyanye no kumurika imideli, yakebuye abantu by’umwihariko urubyiruko rwambara imyenda itabahesha agaciro, arwereka uburyo bwo kwambara bukwiye.

Mukazibera asanzwe afite urubyiruko atoza ibijyanye no kumurika imideli bagamije kwimakaza imyambarire y’imyenda ikorerwa Rwanda (Made in Rwanda).

Muri uku kumurika imyambaro bagaragaza imyambaro itandukanye irimo uburyo budoze butandukanye ndetse bugaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Mukazibera, avuga ko guhuriza hamwe uru rubyiruko ari ukugira ngo azamure impano zarwo, by’umwihariko abasanzwe bakunda kumurika imideli(Fashion).

Iyo nzobere yakebuye urubyiruko arusaba kumenya imyambarire bambara kugira ngo biyubahishe.

Yagize ati: “Urubyiruko hari abapfa kwambara batazi icyo bivuga, ukabona abambara impantaro zenda kugwa (Pocket down) ukabona ibiturutse hanze ugahita ubyambara kandi utazi icyo bishatse kuvuga.

Babungabunge imyambarire yacu, si ngombwa ko umukobwa yambara agaragaza ibibero bye, n’umuhungu na we niyiyubahe, nibambare bikwize mu buryo bwiyubashye.”

Yasabye ababyeyi gukomeza kugira amakenga ku bana babo ariko bagashaka uko bajya babakebura mu gihe babonye hari ibyo bambaye bidahesha agaciro umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Ababyeyi bakurikire ibyo abana babo bambara ariko ntibababwire ibintu bibakomeretsa. Ushobora kumubwira ikintu kikaba cyamukomeretsa aho kugira ngo kimwubake.”

Yavuze ko ababyeyi bakwiye kwirinda ko bayoborwa n’abana, kuko umwana akora ibyo umubyeyi yamubwiye.

Nzamurambaho Anaise ni urubyiruko, ukora ibikorwa byo kumurika imideli yagize ati: ” “Dukwiye kwambara neza, tukamenya uko bambara, nta kugenda amabere ari hanze, ni igisebo. Dukwiye kwambara imyenda idukwiye kandi idateye isoni.”

Yunzemo ati: “Hari imyenda bambara igaragaza inda, icikaguritse, abasore bambara ukabona ipantalo irenda kugwa, kandi ukabona ni ibintu bitari byiza. Dukwiye kwambara ibintu bijyanye n’umuco wacu, ubona ko bigenda bicika. Ubona ko bambara imyenda bakopera ku basitari, ndahamya ko n’abo bareberaho ntabwo bambara imyenda ibambika ubusa gusa.

Yasabye urubyiruko rugenzi rwe kwambara imyenda igaragaza umuco nyarwanda bizatuma n’abo mu bindi bihugu bayikunda bityo abantu ntibakomeze gukopera ibyo hanze.

Ati: “Nk’uko natwe twambara iby’Abanyamahanga, natwe nitubyambara (Made in Rwanda) uzasanga na bo bibakurura barusheho kubyambara. Hari ba mukerarugendo usanga baza hano ukabona ko bagenda bakunda imyambaro ya Made in Rwanda. Tubaye tuzambara cyane natwe byarushaho, bakazigura kurusha ubungubu.”

Igiraneza Rugamba Yves ni umunyabugeni na we ahamya ko urubyiruko mu gihe rwemeye rukumvira abakuze bakarwigisha imyambarire ikwiriye, byakomeza kwimakaza umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Mu kumurika imideli icyo tugenderaho ni ukwereka Abanyarwanda, imyambaro myiza. Nk’urubyiruko Umunyarwanda agomba kwambara agendeye ku muco, kuko na bariya babonye bo hanze ni uko bagaragaje ibyabo, natwe dukomeje gukoresha iby’iwacu, byakwimakaza umuco wacu natwe byagera kure, kandi bakabyambara bitabatesha agaciro.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Mukazibera na bamwe mu bamurika Imideli harimo n’urubyiruko atoza uwo mwuga, berekanye imyambaro itandukanye igaragaza ubwiza bw’imyambaro ikorerwa mu Rwanda, hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda n’Abanyamahanga gukunda iyo myambaro.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE