Imyaka 10 irihiritse Umuryango Teens for Christ ukangurira urubyiruko guhinduka

Umuryango Nyarwanda wa Gikristo wigisha ingimbi n’abangavu guhinduka binyuze mu ijambo ry’Imana, Teens for Christ Rwanda (TFC), uratangaza ko umaze imyaka 10 wigisha urubyiruko rutandukanye hagamijwe kwirinda gutwara inda zitateganyijwe.
Mbanzabugabo Muteteri Aminadab, Umuvugizi wa TFC, avuga ko hatangijwe uyu muryango hagamijwe kwigisha ingimbi n’abangavu mu bigo by’amashuri; kwirinda inda zitateguwe, ibiyobyabwenge, uburara n’ubwomanzi n’ibindi bishobora kwangiza urubyiruko.
Yabigarutseho ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 25 Nzeri, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Mu myaka 10, abasaga 8,000 bamaze gukirizwa mu Muryango wa TFC. Ni mu gihe kandi uyu muryango umaze kugera ku rubyiruko ibihumbi 50, intego ni ukugera ku rubyiruko 1,000,000.
Bakorana n’ibigo by’amashuri 52 biyemeje gufasha abayobozi kurera abana.
Umuvugizi wa TFC, Mbanzabugabo, agira ati: “Dufite intego yo kwamamaza ijambo ry’Imana dushingiye ku bakiri bato.
Urubyiruko turusanga ku bibuga by’imipira, mu magororero, ku bigo by’amashuri n’ahandi hahurira urubyiruko.
Intego ni ukongera imyumvire y’urubyiruko muri Kristo kugira ngo ruzabe abayobozi beza mu nzego zitandukanye, zaba iz’iyobokamana ndetse n’iza Leta.”
Ku rundi ruhande, avuga ko banze gushinga insengero ahubwo bahitamo gusanga urubyiruko aho ruri.
TFC ifite imishinga igeze ku 9 ifasha urubyiruko n’abana. Muri yo Mbanzabugabo agaragaza ko bafasha abagororwa kubona ibikoresho by’isuku ndetse no kugeza amazi meza ku baturage.
Buri mwaka basohora abanyeshuri 62 mu mushinga ugamije guteza imbere abatishoboye.
Abanyeshuri bishyurirwa amafaranga y’ishuri, bahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse n’abadafite imyambaro y’ishuri nabo barabafasha bakayibona.
Ati: “Twifuza gufasha abana benshi binyuze mu babyeyi babo. Uko tubabona, dukorana n’inzego z’ibanze akaba ari zo ziduha abagenerwabikorwa.”
Uretse guha abana ibikoresho by’ishuri no kubabwiriza, TFC itegura umwiherero mu bihe by’ibiruhuko.
Nsengimana Mathiew, umwe mu bagize Umuryango TFC, agira ati: “Dufata abana tukabajyana mu mwiherero tugamije kubongerera ubushobozi butuma barushaho gutekereza ko hari icyo Imana yakoze mu gihe naba nitwaye neza mu kwirinda ibyaha.”
Iradukunda Elysée avuga ko ibijyanye n’imyambarire bigaragara mu rubyiruko ko biteye isoni ariko ko ibyiza ari ukwambara neza wikwije.
Ati: “Muri make mu mihindukire yo kumenya Imana na we amenya uko yitwara mu myambarire.”
Akomeza avuga ko Bibiliya itemera ko abantu baryamana bahuje ibitsina ahubwo yemera ko umugabo agira umugore bityo bakabyara.
TFC yateguye igiterane cyizizihirizwamo imyaka 10
Ubuyobozi bwa TFC buvuga ko bwateguye igitaramo ngarukamwaka kizwi nka ‘Youth Convention’ aho kitabirwa n’ibyamamare mu muziki uhimbaza Imana.
Aha ni ho buhera busaba abatuye Umujyi wa Kigali kukitabira ari benshi bityo bagashima Imana.
Ni igitaramo kizabera muri Sitade ya ULK ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 Saa munani.
Umukozi w’Imana Nate Bramsen wo muri Amerika na Bishop Moses Odhiambo wo mu gihugu cya Kenya nib o bazabwiriza mu gitaramo ‘Youth Convention 2024’.
Igiterane kizitabirwa n’umuhanzi Israel Mbonyi n’abandi banyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko abaturuka mu ishuri ryahoze ari iryo ku Nyundo.
Hazaba hari TFC Band igizwe n’abanyempano bakomeye, inzego za Leta, amadini ndetse n’Imiryango itari iya Leta.
Youth Convention 2024 igiye ku nshuro ya 7 ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Akamero gashya muri Kristo Yesu’.
Ni ijambo riri mu Bakorinto ba 2, 5:17. Hagira hati: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.”
TFC ikorera mu Rwanda mu Turere 7 mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali ari naho ufite icyiciro.



