Imvano y’uko ikiganiro Inzu y’ibitabo cyashyiriweho ibitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunyamakuru wigeze kubaho umuhanzi Dushimimana Jean de Dieu uzwi cyane nka Dashim yasobanuye aho igitekerezo cyo kuba ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’ byararenze kuba ikiganiro gusa agahitamo kugishyiriraho gahunda y’ibitaramo.

Abamuzi, Dashim mu buhanzi bamuzi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu myaka irenga 10 ishize aho yaririmbye izirimo ‘Gasaro ka Mama’, ‘Mabukwe’ yakoranye na Uncle Austin hamwe na ‘Bakunda Umurambo’ zose zabaga zirimo inyigisho kandi zinabyinitse ku buryo bitagoraga uzumva kuzikunda.

Nyuma y’umuziki uyu musore yamenyekanye mu kiganiro yise Inzu y’ibitabo kibanda ku gutanga ubumenyi bugamije gutuma ubuzima bwa muntu burushaho kugenda neza dore ko habamo agace kitwa ‘Ijambo ryahindura ubuzima’ gakundwa cyane aho hari na bamwe usanga bakitabiraho ku matelefone yabo.

Aganira na Imvaho Nshya Dashim yayisobanuriye ko yitegereje agasanga gukomeza gukora ikiganiro gusa bidahagije kuko yababazwaga nuko hari imvugo ivuga ko iyo ushaka gushisha Umunyafuria umuhisha mu bitabo.

Yagize ati: “Igitekerezo cyo kuba ‘Inzu y’ibitabo’ cyarenga kuba ikiganiro kigashyirirwaho igitaramo kitwa ‘Inzu y’ibitabo Sumit’ cyaje nyuma yo guhora numva abantu bavuga ngo ushaka guhisha umunyafurika umuhisha mu bitabo [….] natangiye gutegura ibitaramo bigamije kwiga, abantu bagakururwa n’abahanga mu bwanditsi bw’ibitabo baza kwigisha.”

Yongeyeho ati: “Na ba bandi bakunda kwidagadura ntibasigare kugira ngo nyuma yo kwiga habeho no kumva ubutumwa buri mu ndirimbo z’abatumirwa tuba twatumiye, gusa twibanda ku bahanzi baririmba indirimbo zirimo ubutumwa babandi n’ubundi dufata nk’inzu z’ibitabo.”

Mu buryo bwikurikiranya, igitaramo ‘Inzu y’ibitabo summit’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, iya mbere yabaye mu 2023, icya kabiri cyabaye tariki 31 Kanama 2025, mu gihe biteganyijwe ko tariki 05 Ukwakira 2025, kizongera kuba ku nshuro ya gatatu.

Dashim avuga ko mu gitaramo barimo gutegura gikurikiraho gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Si ko bizahora’ kuko bifuje guhuza iki gitaramo n’iminsi ibiri ikomeye yizihizwaho amarangamutima ya muntu.

Ati: “Buri tariki 10 Nzeri, Isi yose yizihiza umunsi wa mbere w’ukwezi kwahariwe kurwanya kwiyahura, nanone tariki 4 Ukwakira, hakizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kumwenyura utangira ukwezi kwahariwe guseka, twahisemo ‘SI KO BIZAHORA’, bahishikariza abantu ko badakwiye kurengwa n’amarangamutima.”

Kuri iyi nshuro ya gatatu abazitabira bazataramirwa n’abahanzi barimo Umusizi Murekatete hamwe n’Umuhanzi ‘Bisangwa Ben Nganji’ aho avuga ko mu gutumira abahanzi bibanda ku bahanzi bafite ibihangano bikubiyemo ubutumwa bwigisha.

Biteganyijwe ko abazakitabira bazakurikirana ibiganiro bizaba birimo abatumirwa batandukanye barimo Mwalimu Malonga, Rutangarwamaboko, n’abandi bakanataramirwa n’abahanzi kizabera muri Centre St Paul.

Dashim avuga ko yababazwaga no kumva ko iyo wanditse uba uhishe Umunyafurika ahitamo gukora igitaramo gitanga Ubumenyi
Mu gitaramo aba ari umwanya wo kubona ubumenyi no kumwenyura
Busangwa Benjamin uzwi nka Ben Benjamin azataramira abazitabira
Kuri iyi nshuro bazataranirwa n’umusizi Murekatete
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE