Impinduka za nyuma y’uko Perezida Kagame yitabiriye ‘Special Olympic World Games’

Mu mpeshyi y’uyu mwaka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azaba asoje imyaka 7 yitabiriye Imikino y’Isi ya Olempike y’Abafite ubumuga bwo mu mutwe (Special Olympic World Games) yabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagati y’italiki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2015.
Uwo mwaka wabereye icyomoro abenshi mu Banyarwanda bakunda siporo kuko wabahinduriye imyumvire ku birebana n’akamaro ka siporo katagarukira ku byishimo bya muntu gusa ahubwo ari n’umuti urambye ku bibazo byasaga n’ibyaburiwe ibisubizo.
Nk’uko buri myaka ine hategurwa imikino ya Olempike ihuza abakinnyi bo mu mikino itandukanye baserukiye ibihugu bitandukanye ku Isi, ni na ko kuva mu mwaka wa 1968 hatangiye Imikino Mpuzamahanga ya Olempike y’abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe (intellectual disability).
Nubwo yamaze igihe kinini ikorwa ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ntirwari rwarigeze ruyitabira kugeza mu mwaka wa 2003 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kwimakaza iterambere ritagira n’umwe riheza cyangwa rishyira mu kato.
Muri uwo mwaka wa 2003 ni bwo Umuryango Special Olympic Intl’ utegura ayo marushanwa ku rwego mpuzamahanga wagize ishami mu Rwanda (Special Olympic Rwanda/SOR), ryagiye ritera imbere ari na ko rihangana n’imyumvire y’Abanyarwanda benshi ituma bamwe baha akato abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe butuma batagira imikurire y’ubwenge isanzwe ku mwana muzima.
Hatangiye kuboneka abakinnyi mu nzego za siporo zirimo kwiruka, umupira w’amaguru (Football), imikino y’amaboko (Volley Ball, Basket Ball, Bocce no koga, ndetse uko imyaka ishira ni ko indi mikino yitabirwa mu marushanwa mpuzamahanga igenda yiyongera mu Rwanda.
Pr. Sangwa Deus, Umuyobozi wa Specia Olympic Rwanda, yavuze ko kuva icyo gihe u Rwanda Abanyarwanda batangiye guhagararirwa mu marushanwa mpuzamahanga ya Olempike y’abafite ubumuga bwo mu mutwe, mu Rwanda hakaba hari hamaze kuboneka abakinnyi 75 gusa.
Yabigarutseho mu biganiro by’umunsi umwe SOR yagiranye n’abayobozi bo mu bitangazamakuru bitandukanye, byagarutse ku kubaka ubufatanye bugamije gukangurira Abanyarwanda gusobanukirwa agaciro k’iyi mikino n’uruhare igira mu kubaka ubuzima n’imibereho myiza y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Mu 2003 u Rwanda rwahagarariwe mu marushanwa yabereye muri Ireland, ayabereye mu Bushinwa mu 2007, mu Bugereki mu 2011, i Los Angeles mu 2015 ari na yo Perezida Kagame yatumiwemo, aya 2019 yabereye i Abu Dhabi n’imikino ya mbere nyafurika yabereye mu Misiri.
Gutumira Perezida Kagame mikino byafunguye amarembo menshi
Pr. Sangwa ashimangira ko nyuma y’aho Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwo mu mikino mpuzamahanga ya Olempike y’abafite ubumuga hari impinduka nyinshi zagaragaye ku Muryango SOR, mu kuzamura imyumvire mu muryango nyarwanda ndetse no mu bwiyongere bw’abakinnyi.
Ubufatanye bw’Umuryango SOR n’Inzego zitandukanye za Leta na sosiyete sivile mu guhugura imiryango mu bijyanye no kurera umwana wavutse atameze nk’abandi bwariyongereye, kimwe no gukora ubukangurambaga bwagutse bugamije gushishikariza abagiha akato abana babo kutabatesha amahirwe yo kugaragaza impano zabo zapfukiranywe.
Pr. Sangwa yagize ati: “Nubwo kuva mu mwaka wa 2003 aho twitabiriye hose twitwaye nezacyane, ibintu byatangiye kugira ingufu ubwo Perezida Kagame yatumirwaga mu mikino y’Isi yose aho u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi batanu. Ku ruhande rwacu byatwongereye icyizere, ariko n’ubufatanye n’inzego z’Igihugu bwarushijeho kwiyongera.”
Akomeza avuga ko SOR kuri ubu yatangiye gufatanya na Minisiteri zitandukanye mu kwimakaza iyo mikino itazanira abafite ubumuga bwo mu mutwe ibyishimo gusa, ahubwo inahindura imibereho yabo na bo bakagaragariza imiryango yabo ibyo bashoboye cyane ko uyu muryango wemeza ko bose bafite ibyo bashoboye ku rugero rwabo igihe bitaweho ntibahabwe akato.
Muri izo Minisiteri harimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MINIYOUTH), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hakiyongeraho n’ibigo cyangwa imiryango y’abafite ubumuga.
Kugeza ubu SOR imaze kugira abakinnyi barenga 19,000 n’abatoza babo b’inzobere 2467, ariko yizera ko hakiri umubare munini abakiri mu kato kubera imyumvire y’abagize imiryango yabo y’uko ntacyo bazapfa bimariye.
Ni Umuryango wakira ukanatoza abana bari hagati y’imyaka ibiri n’abasaza barengeje imyaka 100. Kuri ubu uyu muryango ukorera mu Turere 23 ariko wihaye intego yo kugera mu Turere twose tw’Igihugu uko ari 30 bitarenze mu mwaka wa 2024, no kurenza abakinnyi 20,000 baturuka mu miryango 4500, n’abatoza babo bakarenga 2500.


