Impinduka mu mikino ya APR FC yitabiriye CECAFA Kagame Cup 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yimuye umukino wa APR FC na Bumamuru FC yo mu Burundi muri CECAFA Kagame Cup, wari uteganyijwe gukinwa tariki ya 2 Nzeri, wimurirwa ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025.
Ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025 ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yageze i Dar es Salam muri Tanzania kwitabira irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati rya CECAFA Kagame Cup mu bihugu byabo.
APR FC iri mu Itsinda B hamwe na Bumamuru FC yo mu Burundi, KMC yo muri Tanzania na Mlandege FC yo muri Zanzibar.
Umukino wa mbere wari uteganyijwe kubera ku kibuga cya Azam Complex, ariko amakipe yamenyeshejwe ko iki kibuga kitazakoreshwa ahubwo cyasimbujwe icya Major General Isamuhyo Stadium.
Kubera izo mpamvu, APR FC na Bumamuru FC zahinduriwe umunsi wo gukina, zishyirwa ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri kuri KMC Stadium, guhera saa Sita z’amanywa.
Umukino wa kabiri wa APR FC na
Mlandege uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri kuri Major General Isamuhyo Stadium, mu gihe usoza itsinda izawukinira kuri KMC Stadium ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri na KMC yo muri Tanzania.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Abakinnyi ba APR FC batozwa n Abderrahim Taleb bakaba bazindukiye mu myitozo yabereye ku kibuga cya KMC kizakinirwaho umukino wa mbere na Bumamuru yo mu Burundi.