Impano y’ibanze ku mwana ni ukumwonsa neza- MIGEPROF

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye ababyeyi gushishikarira konsa abana uko bikwiye, kuko ari yo mpano y’ibanze umubyeyi aha umwana ikazamubera ishingiro ry’ubuzima bwiza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe konsa neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, yagaragaje ibyiza byo konsa.

Yagize ati: “Ibyiza byose umuntu agira bitangirira ku kuvuka akonswa neza. Konsa umwana uko bikwiye ni ukumugenera impano y’ibanze mu buzima. Ni umusingi mwiza mu kutwubakira ubuzima buzira umuze. Ibi bizanamufasha Kuba umuntu ushyitse mu gihagararo no mu bwenge.”

Yagaragaje ko Isi ihanganye n’ikibazo cy’imibare y’ababyeyi bonsa igenda igabanyuka.

Ati: “Ku rwego rw’Isi ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bonsa neza ari 38%. Mu gihugu cyacu Imibare yo kuva mu 2015 kugera 2020 yari kuri 87 % mu gihe muri iyi myaka itanu iyi mibare yageze kuri 81%. Ibi rero biradusaba ubufatanye mu kongera ubukangurambaga muri iyi gahunda yo gushishikariza ababyeyi konsa neza.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko hari byinshi bungutse ku kamaro ko konsa ndetse bavuga ko ibitakorwaga bagiye kubikosora.

Mukamazimpaka Jennifer yagize ati: “Twungutse byinshi tutari tuzi ku kamaro ko konsa. Icyakora twari tuzi ko wonsa umwana kugira ngo abeho, ariko nabwo twasanze hari uko twabikoraga nabi ku buryo tugiye kubikosora.”

Yavuze kandi ko basobanukiwe akandi kamaro ko konsa.

Ati: “Twamenye ko konsa bifasha umubyeyi wabyaye kudakomeza kuva, twamenye ko konsa uko bikwiye bibafasha umubyeyi, nyababyeyi igasubirana vuba. Igikomeye ariko twabonye ko konsa umwana nibura amezi 6 nta kintu tumuvangiye ari ingirakamaro mu mikurire myiza ye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette yavuze ko hari gahunda yo kugeza ubu butumwa ku baturage bose

Ati: “Turashimira iyi gahunda ya Leta igamije kugira abana bafite ubuzima bwiza, bazabasha kuba abenegihugu bahamye b’ejo hazaza. Kwigisha abaturage bacu ko bakwiye kwita ku konsa neza ntibizarangirana n’iki cyumweru gusa, ahubwo izi nyigisho tuzakomeza kuzigeza ku bagize imiryango binyuze muri za gahunda zisanzwe zihuza abaturage.”

Yakomeje avuga ko bazashyiramo imbaraga ku buryo bizanabafasha mu kugabanya ikigero cy’abana bagwingira aho kugeza ubu kiri kuri 26% ariko bifuza ko wenda bagera kuri 15% mu gihe cya vuba.

Icyumweru cyahariwe konsa cyatangijwe mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe konsa wizihizwa ku nshuro ya 34.

Ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyagatare.

Ni igikorwa kitabiriwe n’ubuyobozi bwite bwa Leta, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) n’abafatanyabikorwa bafite aho bahurira no kwita ku mwana.

Ababyeyi bitabiriye ubukanguramba bwo konsa ku buryo bwiza
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille aha abana ifunguro ryuzuye
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE