Impamvu zishobora kugabanya umusaruro w’uburobyi mu Rwanda

Bimaze kumenyerwa ko mu burobyi hajya habaho igihe cyo guhagarika kuroba kugira ngo umusaruro w’uburobyi wiyongere, guhangana na ba rushimusi akenshi bakoresha imitego yangiza hagakoreshwa iyemewe mu burobyi yujuje ubuziranenge.
Hakaba hari n’izindi mpamvu zishobora kuba imvano y’igabanyuka ry’umusaruro w’uburobyi nko kuroba mu kigobe n’izindi.
Imitego itemewe: Ibikuruzo na Kaningini
Iyo hakoreshejwe imitego itujuje ubuziranenge, hafatwamo n’amafi mato, isambaza zitarakura ibyo bigatubya umusaruro.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi Mukasekuru Mathilda, avuga ko hari ubwoko bw’imitego yemerewe gukoreshwa bitewe n’imiterere y’aharobwa n’ubwoko bw’amafi arimo.
Yagize ati: “Buri kiyaga kigira ubwoko bw’imitego yemewe kubera ubwoko bw’amafi ari muri icyo kiyaga. Nk’ibiyaga bigenda bizamo ubwoko bw’amafi matoya, icyo gihe barabigaragaza, natwe mu gihe tubasura tureba umutego wakongerwa kuri icyo kiyaga ngo bashobore kubona umusaruro”.
Ibi kandi byanagarutsweho na Ndagijimana Elias, Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi mu Karere ka Nyamasheke, agaragaza ko iyo hadakoreshejwe imitego yujuje ubuziranenge bigabanya umusaruro.

Ati: “Ba rushimusi bakoreshaga ibikuruzo na kaningini, za supaneti bakazidodamo umuraga uroba utwana tw’isambaza, bafata amagi, ibyo bigateza ingaruka izo bamwe bita umugara cyangwa abandi bakazita yongori, nk’iyo arobye ikilo kimwe cyazo, ubusanzwe zikuze hakaba hazavamo ibilo 25 cyangwa 30”.
Kurobera mu kigobe
Ni ukorobera ku nkombe z’uruzi kandi ariho amafi yororokera. Mukasekuru yasobanuye uburyo kuharobera bigabanya umusaruro w’uburobyi.
Ati: “Kurobera mu kigobe ni igikorwa kibi gifatanyije n’ubushimusi ni ukurobera ku nkombe z’ikiyaga ni ho ubwoko bwose bw’amafi bwororokera. […..] Barangiza cyane, bangiza utwana, amagi yari yatewemo ategereje kuvuka bagafatamo na za nyina ziba zaje gutera bikagabanya umusaruro. Naho abarobyi bo bajya kure kuri metero nyinshi bitewe n’imiterere y’ikiyaga cyangwa ubwoko bw’amafi bafata bakaroba akuze.
Iyo bakubye igikuruzo mu kigobe bakayora bayora ibintu bimeze nk’urufuro, bifatanye buba ari ubwana bwinshi kandi bakabuyora ku manywa twose tuba twazamutse twaje kota akazuba”.
Yongeyeho ko izo mpamvu zitandukanye zigabanya umusaruro mu burobyi, zirimo gukoresha ibikoresho bitemewe, kuroba mu masaha atemewe, no kuroba ahantu hatemewe ibyo byose ari ubushimusi, bishobora gukorwa n’abarobyi cyangwa abaturage batarahindura imyumvire baturiye inkombe z’ibiyaga.
Ingamba zashyizweho mu gukemura ibyo bibazo
Hashyizweho ingamba kugira ngo umusaruro wo mu burobyi urindwe kugabanyuka, aho inzego zitandukanye zakajije ubukangurambaga, hagamijwe guhindura imyumvire y’abaturage muri rusange.
MINAGRI kandi ibinyujije muri RAB, bakomeje gushishikariza aborozi korora mu buryo bwa kijyambere, habayeho gukora imitego idahenze cyane nk’uwari usanzwe ukoreshwa, hari ahakoreshwa za kareremba kandi bagatanga inama za tekiniki ku bworozi bwo mu mazi.
Hagenda hanozwa amabwiriza arebana n’uburobyi hagamijwe ko umusaruro wakwiyongera. Ikindi ni uko buri mwaka habaho ikiruhuko cy’amezi abiri, uburobyi bufunze kugira ngo ibyororokera mu mazi bibyare neza.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Uburobyi mu Karere ka Rubavu, Mukamazera Frolida avuga ko baroba iminsi 25(igiza) bakaruhuka 5 n’ikiruhuko cy’amezi 2 mu kwa cyenda n’ukwa 10, ibindi bihe bakaba bari mu mazi baroba amafi, isambaza bikaba bituma iyo bagarutse basanga umusaruro wariyongereye.