Imiturirwa y’i Kigali yubatswe nka I&M Bank yakusanya MW105

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarurwa inyubako z’ubucuruzi zikabakaba 500, zose ziramtse zubatswe mu buryo burengera ibidukikije nk’inyubako nshya ya I&M Bank (Rwanda), zagira uruhare mu gutanga ingufu z’amashanyarazi zituruka ku mirasire y’izuba zisaga MW 105.
Inyubako nshya ya I&M Bank (Rwanda) yatashywe mu cyumweru gishize ifite ikoranabuhanga rikurura imirasire y’izuba rikayibyazamo amashanyarazi angana na KW 210, ni ukuvuga 40% by’amashanyarazi akoreshwa n’iyo nyubako.
Bivuze ko inyubako zo mu Mujyi wa Kigali zose ziramutse zifite iryo koranabuhanga zari kuba zifite uruhare rukomeye muri gahunda yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda bose bitarenze mu 2024.
Uretse kuba iyo nyubako yifitemo ubushobozi bwo kugabanya guhora yishingikirije ku mashanyarazi y’umuyoboro mugari w’Igihugu (National Grid), ifite n’irindi koranabuhanga rifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rwo kubaka ubukungu buramba.
Harimo ikoranabuhanga ryihariye rifata amazi y’imvura rikayohereza mu bigega ku buryo adashobora gutiza umurindi ibyago byo kuvuka kwimyuzure mu Mujyi wa Kigali.
Ni imwe mu nyubako nke cyane zubatswe mu Mujyi wa Kigali mu buryo burengera ibidukikije, kikaba ari cyo cyerekezo cy’Isi mu gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
Iyo nyubako ikoreramo icyicaro gikuru cya I&M Bank iteretse kuri metero kare 3540, ikaba yarubatswe mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kubaka imijyi iramba kandi ifite ubudahangarwa ku ngaruka nyinshi z’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yayitashye ku wa Kane taliki 16 Gashyantare 2023, aho yashimye intambwe ishimishije Urwego rw’imari rukomeje gutera mu Rwanda.
Yagize ati:“Guverinoma y’u Rwanda irashimira I&M Bank yashoye miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka icyicaro gikuru cyayo. Twishimiye kumenya ko mu gihe cyo kubaka iyi nyubako, ibikoresho by’ibanze byose byakorewe hano mu Rwanda, abayubatse bikaba Abanyarwanda n’ababafashije, impuguke mu bwubatsi n’ibihumbi by’Abanyarwanda bahawe akazi ko gukora mu nzego zinyuranye. Ni inkunga ikomeye kuri Politiki yacu yo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda kandi byakemuye ikibazo mu mbaraga zo guhanga imirimo.”
Ubuyobozi bwa I&M Bank buvuga ko umushinga wo kubaka iyo nyubako yubatswe mu buryo buramba watwaye imyaka 4 ngo wuzure. Hatoranyijwe Abanyarwanda b’abahanga mu gukora amatafari n’amadirishya biringaniza ubushyuhe bwo mu nyubako imbere, ibyo bikaba byaragabanyije kuba yakenera gushyirwamo ibyuma bitanga umwuka ukonje na byo bivugwaho kugira uruhare mu kohereza mu kirere imyuka yanduye.
Hari ikoranabuhanga ritunganya amazi ava ku gisenge rikayahinduramo amazi meza akoreshwa mu nyubako, n’uburyo busukura imyanda yaturutse mu bwiherero, amazi aturutsemo akongera gukoreshwa mu kuhira ubusitani, koza imodoka n’ibindi bitandukanye.

Ikoreshwa ry’aya mazi yasukuwe, rituma I&M Bank yizigamira hejuru ya 50% by’igiciro yari buzishyure ku kiguzi cy’amazi ikoresha, ndetse mu gihe cy’imvura amazi yabaye menshi, birashoboka ko iki kigo cyakoresha aya mazi cyitunganyirije ku kigero cya 100%.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Bonaventure Niyibizi yagaragaje uburyo bishimiye kumurika iyi nyubako bishimira ko Guverinoma y’u Rwanda yabateye ingabo mu bitugu mu myaka 60 ishize guhera ubwo yitwaga BCR kugeza ubu yitwa I&M Bank.
Yagize ati: “Mu gihe dukomeje gukorana bya hafi ngo duhindure Kigali n’u Rwanda rwose Umujyi uramba, I&M Bank yiyemeje gushyigikira iterambere ry’imijyi iramba, no kunganira ubucuruzi bw’imbere hagamijwe kubaka ubukungu bw’u Rwanda burambye.”
Umuyobozi w’iyi Banki Sarit Shah na we yashimangiye ko biyemeje gushyigikira urugendo rw’iterambere rirambye.
Yahishuye ko iyi nyubako ikurikira indi yo muri Kenya yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije, ahamya ko kuyuzuza mu Rwanda bishimangira ukwiyemeza k’ubuyobozi bwa banki ifatwa nk’umufatanyabikorwa w’imena mu kubaka iterambere ry’u Rwanda n’irya Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Yakomeje agira ati: “Ndagira kandi ngo nshimire Leta y’u Rwanda yashyizeho ikirere cyiza cyo gukoreramo ubucuruzi, ndetse igashyigikira abashoramari nkatwe. Imbaraga zanyu n’inkunga muduha byagize uruhare rukomeye ku ntsinzi yacu. Twizeye ko iri shoramari rizadufasha gukomeza kongera no gushyigikira iterambere ry’iki gihugu.”
Uretse abakozi ba I&M Bank, iyi nyubako yatangiye kwakira n’ibindi bigo bikodesha ibiro byo gukoreramo. Iyi banki ifite inkomoko mu 1963, ikaba ari imwe muri banki zigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda.
Ni ishami rya I&M Group PLC kimwe mu bigo by’imari bikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho serivisi zayo zitangirwa muri Kenya, Tanzania na Uganda ndetse ikaba ifite n’ubufatanye na banki zo mu Birwa bya Maurice.
