Imitungo y’abatishyura imisoro ntizongera gutezwa cyamunara mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha rigaragaramo impinduka zirimo kuba hatazongera guterezwa Cyamunara ibicuruzwa by’utabashije kwishyura imisoro.
Iryo tegeko rihindura itegeko n° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha. Riteganya ko nyiri ibicuruzwa azajya ahabwa amahirwe yo kubyigurushiriza maze akishyura umusoro, ku buryo na we ashobora kugira icyo asigarana.
Zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rishya ziganjemo ahanini izishingiye ku igabanywa ry’ibihano byo ku rwego rw’ubutegetsi bisanzwe bihabwa abasora batinda kumenyekanisha umusoro, abatinda gusora ibyo bamenyekanishije bikabaviramo gucibwa amande n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu Prof. Omar Munyaneza, yasesenguye ingingo z’iri tegeko asobanura ko mu byongerewe muri iri tegeko harimo n’uko nta mucuruzi uzongera guterezwa cyamunara y’ibicuruzwa byafatiriwe kubera kutishyura umusoro.
Uwo mushinga wateguwe hagamijwe gushyiraho uruhando rw’ishoramari rikurura abashoramari mpuzamahanga, kubahiriza amahame mpuzamahanga no kuziba ibyuho byagaragaye mu Itegeko ryari risanzwe.
Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kudekalara azaba ari ibihumbi 50 mu gihe ubusanzwe mu itegeko rya 2019 yacibwaga ibihumbi 100.
Umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi 6 we azacibwa amande angana na 0.5% na ho nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by’agaciro k’umusoro n’ubundi agomba kwishyura kandi na wo awutange.
Igihe cyo kubika ibitabo by’ibaruramari cyarongerewe kiva ku myaka 5 kijya ku myaka 10, hagamijwe guhuza n’ibiteganywa n’andi mategeko ndetse no kubahiriza amahame mpuzamahanga.
Ingingo zijyanye n’uburyo bwo guteza cyamunara zaranogejwe ngo hirindwe amakimbirane yakomoka ku ivuguruzanya ry’iri tegeko n’andi mategeko agenga icyamunara.
Hashyizweho kandi ingingo nshya yo guhana abasora basaba gusubizwa umusoro mu buriganya.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta Richard Tusabe, avuga ko kugabanya ibihano ku basora bigamije kubashishikariza gutanga ibyo bagomba igihugu batarindiriye guhanwa.
Ingingo uko ari 106 zigize itegeko rigena uburyo bw’isoresha zose zatowe.
Iri tegeko nirimara gusohoka mu Igazeti ya Leta rizasimbura iryakoreshwaga ryari ryaratowe taliki 18/9/2019.
Ingingo zijyanye n’uburyo bwo guteza cyamunara zaranogejwe ngo hirindwe amakimbirane yakomoka ku ivuguruzanya ry’iri tegeko n’andi mategeko agenga icyamunara; hashyizweho kandi ingingo nshya yo guhana abasora basaba gusubizwa umusoro mu buriganya.
Usibye iri tegeko rivugurura muri rusange ibijyanye n’ibihano, andi mategeko 5 arimo kuvugururwa ku bijyanye n’ibipimo by’imisoro inyuranye itangwa n’abasora.


RBA