Sobanukirwa imishinga 10 minini izashorwamo ingengo y’imari ya 2025/2026

Leta y’u Rwanda irateganya gukoresha amafaranga arenga tiriyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, aho yiyongeyereho 21% ugereranyije n’umwaka ushizehakoreshejwe tiriyari 5.8.
Hanagaragajwe imishinga 10 minini izashorwamo imari mu 2025/2026.
Inguzanyo ku banyeshuri biga mu mashuri makuru
Leta yageneye miliyari 17.7 Frw, gahunda yo gutanga inguzanyo n’ubufasha ku banyeshuri biga muri kaminuza zo mu gihugu no mu mahanga.
Icyakora hakenewe miliyari 22.5, bivuze ko haburaho miliyari 4.8 Frw ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa neza.
Gutanga mudasobwa mu mashuri
Minisiteri y’Uburezi yageneye uyu mushinga miliyari zirenga 9 Frw mu mwaka wa 2025/2026, aho hateganyijwe gutangwa mudasobwa zisaga 17,000 mu mashuri 310.
Biteganyijwe ko uzarangira mu Ukwakira 2027, utwaye miliyari 15.7 Frw yose hamwe.
Guhugura abarimu mu ndimi (Icyongereza)
REB yahawe miliyari 6.7 Frw mu guhugura abarimu ku rurimi rw’Icyongereza.
Umushinga uzatwara miliyari 32 Frw yose hamwe, kandi biteganyijwe ko uzarangira mu Ukwakira 2027.
Kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri
Uyu mushinga wo kongera ubushobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri wahawe miliyari 2.5 Frw muri uyu mwaka, ariko uzatwara miliyari zirenga 111 Frw kugeza urangira mu 2028.
Kugura imiti igabanya ubukana (ARVs)
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku bafite virusi itera SIDA, Leta izakoresha nibura miliyari 2.8 Frw mu kugura ARVs, ni nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga z’Ikigega cy’Iterambere Mpuzamanga cya Amerika (USAID).
Kugura ibikoresho by’ubuvuzi
Miliyari zirenga 16 Frw zateganyijwe mu kugura ibikoresho bya muganga, harimo CT scanners, hifashishijwe uburyo bwo kugura mu buryo butaziguye (ku nganda). Ubu buryo bwagabanyije ibiciro ho 50%.
Gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa
Minisiteri y’Ubuhinzi yahawe miliyari 55 Frw yo gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire mu buryo bworoshye no kugira umusaruro mwinshi, mu rwego rwo guteza imbere umutekano w’ibiribwa.
Kuvugurura Gare ya Nyabugogo
Umushinga wa RUMI uzavugurura Gare ya Nyabugogo no gushyiraho umuhanda wihariye w’abagenzi, wahawe miliyari 19.3 Frw muri uyu mwaka, kandi bizagera kuri miliyari 82 mu 2027/28. Igiciro cyose cy’uyu mushinga ni miliyari 288.6 Frw, ukazasozwa mu 2030.
Ikigo cy’ibikorwa bya drone (Drone Operation Centre)
Iki kigo kizubakwa i Huye, kikazashyirwamo miliyari 3.3 Frw muri uyu mwaka. Kizafasha mu kwigisha no gukora ubushakashatsi kuri drone, ndetse n’inganda zizikora. Biteganyijwe ko kizuzura mu 2026.
Kuvugurura umuhanda wa Kigali–Muhanga
Umuhanda wa kilometero 45 uhuza Kigali na Muhanga uzavugururwa, harimo no kongerwamo ibisate 4 ahari ubucucike n’imirongo yihariye y’amakamyo. Uyu mushinga wahawe miliyari 3 Frw kandi uteganyijwe gutangira mu 2026.
Ingengo y’imari ikomeje kwiyongera kuva mu 2001, ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 187.5 Frw. Ibi bivuze ko ingengo y’imari y’uyu mwaka w’ingengo y’imari yiyongereye inshuro 37 mu gihe cy’imyaka 25 ishize.