Imiryango igirwa inama yo kudahishira amakimbirane

Imiryango igirwa inama yo kudahishira amakimbirane

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko mu muryango hari amakimbirane atandukanye ashingiye ku businzi bw’umwe mu bagize umuryango, ashingiye ku busambanyi aho umwe mu bashakanye aca inyuma undi n’andi.

RIB igaragaza ko hari amakimbirane ashingiye ku gukoresha umutungo ku buryo butumvikanweho.

Urugero rutangwa ni urw’aho usanga hari abahingiye hamwe, babagarira hamwe, barasarura, bajya ku isoko ngo ugasanga umwe muri bo agiye kugurisha bityo amafaranga akayanywera.

Abakorera amafaranga ku kwezi, yaba umugabo cyangwa umugore, umwe muri bo ngo hari ubwo akoresha amafaranga mu buryo butumvikanyweho kandi barasinye ivangamutungo risesuye.

Dr. Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, avuga ko hari n’amakimbirane agaragara ashingiye ku kurwana n’intonganya kandi ko adakwiye kwihanganirwa.

Agira ati: “Abantu tubagira inama by’umwihariko abagaragaweho ayo makimbirane, ko batagomba kuyihanganira, bagomba kubimenyesha Inzego z’ibanze, igihe bikabije nabwo bakabigeza ku Rwego rw’Ubugenzacyaha.

Umugabo wakubise umugore, kubera iki ugomba gutegereza ko azagukuramo ijisho ngo abe ari bwo uzabivuga?”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimangira ko abagabo bakorerwa ihohoterwa ndetse n’abagore na bo ni uko.

Icyakoze ngo abahohoterwa ku kigero cyo hejuru ni abagore kuko bahohoterwa ku kigero cya 80% kuzamura.

RIB isobanura ko kugeza ubu mu Rwanda habarirwa Ibitaro 44 bitangirwamo serivisi za Isange One Stop Center, aho uwahohotewe yakirirwa.

Dr Murangira yagize ati: “Isange One Stop Center yashyiriweho umugabo, umugore, umwana wahohotewe uwo ari we wese ariko usanga yitabirwa n’abagore gusa.”

Haracyari imbogamizi z’uko umubare w’abagabo bitabira Isange One Stop Center ari muke bitewe n’uko ngo hari umuco uvuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.

Ati: “Ntabwo ari byo, umugabo wahohotewe ntabwo ari ikimenyetso cy’ubugwari ahubwo ni ikimenyetso cy’ubutwari kuko ukumiriye ibishobora kuvamo.

Hari ahantu usanga imiryango yicanye kubera ko ngo bahishiriye, uko guhishira amakimbirane ni yo abyara bya byaha biremereye bizamo kwicana hagati y’abashakanye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Gucana inyuma ni ibyaha binagayitse, bikurura umwiryane, bikurura n’ubwicanyi.

Ubwicanyi hagati y’abashakanye akenshi usanga bushingiye kuri bya bintu byo gucana inyuma. Ni ingeso mbi, ni icyaha, ari n’imbere y’Imana ni icyaha.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye muri BK Arena, yakomeje ku Bagabo bakubita abagore babo.

Yavuze ko iyo migirire idakwiye ahubwo ko bakwiye guhimbira ku bagabo bagenzi babo.

Photo: RIB

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14