Imipaka ihuza Uganda n’ibice bigenzurwa n’Umutwe wa M23 yongeye gufungurwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatanze amabwiriza y’uko imipaka ihuza Uganda n’ibice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigenzurwa n’Umutwe wa M23, yongera gukora nk’uko byari bisanzwe.

Col Chris Magezi, umuyobozi mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yavuze ko ari amabwiriza yatanzwe na Gen Muhoozi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yagize ati: “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, UPDF, yatangaje ko imipaka yose yegereye aho Umutwe wa M23 igenzura, igomba guhita yongera gukora. Iyo mipaka ni Bunagana, Ishasha n’indi.

Nta kintu na kimwe kigomba guhagarika ubucuruzi bw’abaturage bacu, turaza gucukumbura abayobozi bose babangamiye ubu bucuruzi.”

Ikinyamakuru Nilepost cyo muri Uganda cyatangaje ko ibice bigenzurwa n’umutwe ukomeye wa M23 ugenzura Kivu y’Amajyaruguru, ahari imipaka yinjiza miliyoni y’amadolari ya Amerika buri kwezi aturutse ku bucuruzi bw’abambukiranya imipaka.

Umupaka wa Bunagana nk’umupaka w’ingenzi, ugenzurwa na M23 kuva mu kwezi kwa Kamena 2022.

Uganda yungukira mu gukorana ubucuruzi na RDC by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Kongo aho icuruza amamiliyoni y’amadolari ya Amerika y’ibicuruzwa binyuzwa ku mipaka ihana imbibi n’ibihugu byombi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE