Iminsi mikuru isanze igiciro cyo kubaho kiri hejuru mu Rwanda

Umwaka wa 2022 waje ari simusiga mu birebana n’igiciro cyo kubaho mu Rwanda, kuko hagaragaye impinduka zidasanzwe mu izamuka ry’ibiciro ku masoko, ikigero cy’ubushomeri cyakomeje kuba hejuru n’agaciro k’ifaranga kahungabanyijwe n’impinduka z’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Iminsi mikuru isoza uyu mwaka n’itangira umwaka wa 2023, isanze izo mpinduka zikomeye zigaragaza mu nzego zitandukanye ariko impuguke mu by’ubukungu zivuga ko impamvu nyamukuru zazamuye igiciro cyo kubaho zitari umwihariko ku Rwanda gusa.
Ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga byatangiranye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 byiyongereyeho intambara y’u Burusiya na Ukraine yahagaritse uruhererekane rw’ubucuruzi rwari rusanzweho ku rwego mpuzamahanga.
Ibihugu by’Afurika bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye zirimo ubwiyongere bw’ubushomeri n’izamuka ry’ibiciro ridasanzwe. Mu bihugu nka Nigeria na Kenya, havugwa ubwiyongere bukabije bw’igiciro cy’ubwikorezi n’icy’ingufu.
Ku Rwanda, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gitangaza ko rukeneye kuvugurura Politiki y’ifaranga mu guhangana n’ibyago bishobora kuvuka mu mpinduka zidasanzwe mu rwego rw’ubukungu.
Izo nama ziratangwa mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyemeza ko ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku kigero cya 10% mu gihembwe cya gatatu, nyuma y’aho mu cya kabiri bwazamutse ku kigero cya 7.5% na ho mu cya mbere bukazamuka ku kigero cya 7.9%.
Iyo mibare igaragaza ko ubukungu bwazamutse ku kigero kiri hejuru ya 6.8% cyari cyitezwe mu mwaka wose kubera ahanini izahuka ry’urwego rwa serivisi rwazamutse ku kigero cya 17% rubikesheje inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga byongeye gukorwa ku bwinshi muri uyu mwaka.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati: “Uyu mwaka twateganyaga ko ubukungu buziyongera ku kigero cya 6.8% kugeza mu kwezi k’Ukuboza. Ariko urebye uko bwazamutse mu bihembwe bitatu, bigaragara ko dushobora kurenza icyo kigero.”
Akomeza avuga ko izamuka ry’ubukungu mu mwaka utaha rizabangamirwa n’ibibazo by’ubukungu bigaragara ku rwego mpuzamahaga, ati: “Mu mwaka utaha, ku birebana n’ibibazo dusangiye, nta cyizere kinini dufite kubera ingorane nyinshi zihari. Duteganya ko ubukungu buziyongera ku kigero cya 6.2% kubera amavugurura azakorwa hashingiwe ku miterere y’ubukungu mpuzamahanga.”
Mu gihe Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP) ugenda uzahuka, izamuka ry’igiciro cyo kubaho rikomeje kuba ingorabahizi ku ngo nyinshi zigorwa no kubona ibizitunga bitewe n’itumbagira ry’ibiciro n’ubushomeri mu bageze mu myaka yo gukora bukomeje kubarirwa ku kigero cya 18%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR Dr. Yusuf Murangwa yabwiye The East African ko ikigero cy’ubushomeri kiri hejuru cyatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Yaboneyeho kuvuga ko impinduka mu iterambere ry’Igihugu rizashingira ahanini ku kongera umubare w’ababona cyangwa abasubira mu kazi.
Ati: “Dutekereza ko bigenze neza mu gihe cy’imyaka 3 n’itanu, iki ni ikintu gishobora gukemuka… Turabona gishakirwa ibisubizo ariko bizatwara umwanya.”
Imibare itangazwa na Banki y’Isi na yo igaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikomeje kugira ingaruka ku ngo zitandukanye ziganjemo iz’abatishoboye. Muri uyu mwaka ni bwo Banki y’Isi yashyize u Rwanda mu bihugu 10 by’Afurika biza imbere aho ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye kurusha ahandi.
Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko ibiciro by’ibiribwa bigenzuwe ku masoko byiyongereye ku kigero cya 14% mu gihe ibiciro bishyirwaho n’abacuruzi bitagenzuwe byiyongereye ku kigero cya 34% hagati y’ukwezi kwa Kamena n’ukwa Nzeri muri uyu mwaka.
Muri uyu mwaka ni bwo igiciro cy’ibirayi mu Karere ka Musanze, gafatwa nk’ikigega cy’Igihugu, cyazamutse kigera ku mafaranga 500 ku kilo, ibishyimbo bikagera ku mafaranga 1,500 ku kilo.
Itumbagira ry’ibiciro rivugwaho kuba ryaratewe ahanini n’uko umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke ugereranyije n’indi myaka kubera imihindagurikire y’ikirere yagize ingaruka kuri ubwo buhinzi.
Muri rusange izamuka ry’ibiciro ku muguzi byiyongereye ku kigero cya 21.7% mu kwezi k’Ugushyingo, aho igiciro cy’ibinyobwa bidasembuye cyiyongereye ku kigero cya 45.4% mu mwaka wose na ho imboga n’imbuto kikiyongera ku kigero cya 52.1%.