Imibereho y’Abashoferi batwara imodoka nini bayikesha FPR Inkotanyi

Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera mu Rwanda (ACPLRWA) itangaza ko abatwara imodoka nini bose ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuva kera bityo ko imibereho bafite bayikesha Umuryango.
Byagarutsweho na Kanyagisaka Justin, Umushoferi utwara ikamyo akaba na Perezida wa Sendika ACPLRWA, ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yo ku wa 15 Nyakanga.
Ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barimo n’abatwara imodoka nini, bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza kuri Sitade yo kwa Mirongo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Kanyagisaka avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta shuri ryigishaga gutwara imodoka nini, nta mihanda yari ihari n’abatwaraga imodoka nini ntibari Abanyarwanda.
Ati: “Ntabwo ari ukumwamamaza kuko ibikorwa bye ubwabyo birahagije kumwamamaza. Ni ukuvuga ibigwi by’ibyo yatugejejeho n’ibyo yitegura kutugezaho.”
Akomeza agira ati: “Imihanda ntabwo ayari ihagije, ikindi ntabwo abanyamahanga bakundaga kujya hanze gutwara ikamyo kuko nyine nta n’izari zihari zihagije.
Nk’ishyirahamwe dushimira umukandida wacu wiyamamariza kuyobora igihugu ko yashishikarije abashoramari kugira ngo bashire ubwoba.
Abanyarwanda bari bazi ko ubwikorezi ari ubw’abanyamahanga ariko ubu ku ijanisha ryo hejuru, ubwikorezi bwambukiranya imipaka burimo abanyarwanda benshi, ku bw’ibyo ni amahirwe menshi kuri twebwe no ku rubyiruko mu gutanga akazi ku bantu bari mu mwuga wo gutwara imodoka nini.”
Ahamya ko u Rwanda rumaze kugera kure cyane kuko ngo rwatambutse ku bihugu birukikije no ku bihugu byinshi bya Afurika mu kwambukiranya imipaka.
Yagize ati: “Ubungubu abashoferi ba banyarwanda turi benshi, bagera mu bihugu bidukikije byinshi; Zambia, Malawi, Congo, Uganda, Tanzania ubungubu bambukiranya imipaka bakajya mu bihugu by’i Burayi bakajya no muri Amerika.
Ayo ni amahirwe dukesha Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.”
Mu Rwanda hari amashuri yigisha amakamyo ariko mbere nta shuri ryigisha gutwara amakamyo ryahabaga.
Bishimira ko mu batwara imodoka nini harimo n’abagore batwara amakamyo nk’ikimenyetso cy’uko uburinganire bwatejwe imbere mu nzego zose kandi abagore bagatinyuka bakagaragaza ko bashoboye.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Kanyagisaka Perezida wa ACPLRWA, yavuze ko bafite urubyiruko rutwara imodoka nini mu gihe mbere nta rubyiruko rwatwaraga amakamyo.
Ibyo bifuzaga nk’abatwara imodoka nini byose ngo biri muri manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi y’imyaka 5 iri imbere kuko ngo ni nabyo Umukandida wabo arimo kugenda abwira Abanyarwanda.
Ati: “Bimwe mu byo twifuzaga ndetse navuga hafi ya byose biri muri manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi iyobowe na Chairman Paul Kagame.”
Kugeza ubu ngo umushoferi utwara ikamyo nini abayeho neza kuko yishimira ibyagezweho, ikindi akaba afite akazi.
Mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ahamya ko abashoferi b’abanyarwanda ari bo bagerageza kuba babayeho neza biturutse ku miyoborere myiza y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera mu Rwanda ivuga ko u Rwanda ruzwiho kuba ku isonga mu gutanga serivisi nziza.
ACPLRWA Imaze imyaka 33, ikaba ifite abanyamuryango basaga 1000.






Nizeyimana Samuel says:
Ukwakira 22, 2024 at 12:05 pmKujya mu ishyirahamwe bisaba iki