Imibare y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ntivugwaho rumwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu ari 0.0. Ni imibare kandi yatangajwe mu ibarura rusange ry’abaturage rya 5 umwaka ushize wa 2022.

Imvaho Nshya yashoboye kuvugana n’abahagarariye amashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga, bagaragaza ko mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Dr Nicodeme Hakizimana, Umuyobozi w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA-Rwanda) yahamirije Imvaho Nshya ko imibare izwi y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu ari 1238.

Ashingiye ku mibare yatangajwe na NISR mu ibarura rusange ry’abaturage rya 5, ko atiyumvisha uko mu Rwanda nta bantu bafite ubumuga bw’uruhu bahari.

Akomeza avuga ko nta byinshi yavuga ku mibare iherutse gutangazwa kuko ngo bategereje ko Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kibaha amakuru arambuye.

Ati: “Nta byinshi navuga ku mibare y’abantu bafite ubumuga yatangajwe mu ibarura rusange ry’abaturage rya 5. Ariko icyo nakubwira ni uko imiryango y’abantu bafite ubumuga twasabye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) ko yatumenyera iby’imibare yatangajwe”.

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga yabwiye Imvaho Nshya ko harimo gutegurwa inama aho NISR izasobanura ku mibare yatangajwe mu ibarura rusange ry’abaturage rya 5 by’umwihariko imibare y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, yagize ati: “Tugiye gutegura inama izaganira ku ibarura rusange, tuzatumire NISR itubwire uko bihagaze!”.

Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR, cyahamirije Imvaho Nshya ko umubare w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu uhari, ariko ko uzaza muri raporo ibisobanura.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’i 2012 bwagaragaje ko mu Rwanda habarirwa abantu 1,238 w’abafite ubumuga bw’uruhu.

Mu kiganiro kigufi Habarugira Venant, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibarura muri NISR, yagize ati “Ni ukuvuga ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu bari munsi  y’ibihumbi bibiri. Bivuze iyo ugabanije na za miliyoni 13 zisaga biba iyanga (insignifié), bikaba 0.0% kuko ari ku ijana”.

Ku rwego rw’Isi habarurwa nibura umuntu 1 mu bantu 5000 ko afite ubu bumuga mu gihe 1 ku bantu 15,000 munsi y’ubutayu bwa Sahara ari we ugaragaraho ubumuga bw’uruhu nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS.

Nubwo NISR igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bw’uruhu ari 0.0, Perezida Paul Kagame yasabye ko abafite ubumuga bw’uruhu boroherezwa kubona amavuta abarinda kwangizwa n’izuba.

Yabitangaje ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitandukanye mu 2018 mu gikorwa cyiswe ‘Meet The President’.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
itangishaka esther says:
Gashyantare 26, 2025 at 6:10 pm

murakoze iki cyegeranyo twacyimvise ese nakahe karere kagara gayeh abantu bafite ubumuga benshi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE