Imboni z’impinduka zigira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 20, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco kuri uyu wa Gatanu cyifatanyije n’Uturere twa Rutsiro, Nyarugenge, Kamonyi na Rwamagana mu bikorwa by’umuganda biba bigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda n’Iterambere.

Kuri uyu wa Gatanu tarikiya 20 Nzeri 2024, abakozi z’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco (NRS) bakoranye umuganda udasanzwe n’abavuye mu bigo ngororamuco n’abandi baturage. Hakozwe ibikorwa birimo kubakira abatishoboye, gukora isuku ahahurira abantu benshi, no kurwanya isuri.

Mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Kivumu, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal ari kumwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, yifatanyije n’Imboni z’impinduka mu muganda udasanzwe wo kubakira utishoboye. Imboni z’impinduka ni abaturage bavuye mu bigo by’igoramuco bitandukanye.

Mu Karere ka Nyarugenge ho imboni z’impinduka zigize Koperative Turwubake ikora umwuga w’ubukarani bazindukiye mu muganda wihariye bakora isuku mu bice bikikije Gare ya Nyabugogo, agace iyo Koperative ikoreramo imirimo yayo ya buri munsi.

Umwe muri bo yagize ati: “Iterambere ry’Igihugu rishingiye ku mbaraga z’abaturage, ni yo mpamvu nubwo turi abakarani ariko dukora n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’Igihugu kandi tukagira uruhare no mu bindi bikorwa bigamije imibereho myiza. Gukora isuku bifasha mu kwirinda indwara n’ibindi.”

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma hakozwe umuganda wo gucukura imirwanyasuri n’icyobo gifata amazi ngo atazasenyera abaturage.

Mu Karere ka Rwamagana, Imboni z’impinduka n’abakozi ba NRS bakoze umuganda wihariye wo gusibura imiyoboro y’amazi.

Nyuma y’umuganda, imboni z’impinduka (abavuye mu bigo ngororamuco) zakanguriwe gukunda umurimo no kurwanya ibyaha aho batuye. Abaturage bitabiriye na bo basabwe gushyigikira abarangiza igororamuco mu rugendo rwo guhinduka.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 20, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE