“Imbaraga RDC ishora mu gushinja u Rwanda zagarura amahoro”

Amahanga yose Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo agezemo, abamusura ndetse n’abamuvugisha bose, ababwira ko ikibazo igihugu ayoboye gifite ari u Rwanda rukomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba.
Ku wa Kane, Perezida Félix Tshisekedi yongeye kumvikana ashinja u Rwanda gushoza intambara mu Burasirazuba bwa RDC ubwo yabonanaga na Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros akaba ari na we witezweho kuzayobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) asimbuye Macky Sall wa Senegal.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo guhura na mugenzi we i Moroni, Tshisekedi yagize ati: “Ahantu hose nanyuze navuze ku gihugu cyanjye ndetse n’intambara ya kinyamaswa u Rwanda rwaduteje. Icyizere mfite ni uko mukuru wanjye yamfasha tukahagarura amahoro, kuko twe ntidushaka intambara…”
Mu gihe asobanura ibyo yita akarengane yatewe n’u Rwanda, Tshisekedi yirengagiza kugaruka ku ntandaro y’ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande muri RDC cyane cyane mu gice cy’uburasirazuba kibarurwamo imitwe yitwaje intwaro imaze kurenga 130.
Kuba ako gace karabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba, bituma bimwe mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, u Burundi na Uganda bigerwaho n’ingaruka z’ako kanya zirimo ibitero bya hato na hato n’ubwicanyi bwambukiranya imipaka.
Impuguke mu bya Politiki zihamya ko umuzi w’ibibazo by’umutekano muke wa RDC ushingiye ku miyoborere y’Igihugu yirengagiza kubikemura ihereye ku mpamvu ishingiro zituma bibaho.
Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC wahambirijwe mu kwezi k’Ukwakira 2022 kubera ibyo bibazo byavutse hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko imbaraga abayobozi ba RDC bakoresha bamagana u Rwanda no kurushinja ibinyoma zakabaye zikoreshwa mu kugarura amahoro n’ubwiyunge mu benegihugu.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Imbaraga n’ikiguzi bikoreshwa ku bwinshi n’abayobozi ba RDC bamagana u Rwanda, zakabaye zikoreshwa mu kugarura amahoro, mu bikorwa by’ubwiyunge, kunoza uburezi, kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko kugira igenamigambi ripfuye, iteka bitanga umusaruro uteje akaga. Nko muri RDC ikibazo gishingiye kutabona inyungu zo gufatanya n’abaturanyi cyane cyane abagerwaho n’ingaruka n’imitwe y’abanyamahanga ibarizwa muri icyo gihugu, kwirengagiza ingamba zishyirwaho ku rwego rw’Akarere n’ibindi bibazo bishingiye ku miyoborere.
Ubwo yaganirizaga Abadipolomate mu muhango ngarukamwaka wo gusangira na bo ibya nimugoroba wabaye ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze uburyo ibibazo RDC ihanganye na byo yabihariye amahanga ngo abe ari yo azabikemura mu gihe icyo ashobora kubafasha ari bike cyane ugereranyije n’ibyo bo bashobora kwikorera.
Yavuze ko igihugu gikwiye kumenya gutandukanya ibibazo gishobora kwikemurira n’ibyo cyasabamo ubufasha bw’abandi kugira ngo bikemuke.
Yagize ati: “Sinshobora kurenganya uwo ari we wese ku bibazo byanjye nkwiye kuba nikemurira, ngo mbe mushinja ko ari we ufite ubushobozi bwo kubikemura. Iryo ni ihame rituyobora, ibyo ni byo twizera…
Ntacyo bivuze guheranwa na ‘yavuze, yakoze’, bigakomezaaaa… aho gukemura ikibazo nyamukuru gihari. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe hari ababona ko inzira yoroshye yo kubikemura ari ukubishyira ku mugongo w’undi bakavuga bati, ikibazo ni uyu.”
Perezida Kagame yanakomoje ku buryo ari RDC n’abayiherekeza mu gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’umuvumo icyo gihugu cyikoreye mu myaka isaga 30 ishize, batagaruka ku kaga rwikorezwa no kuba umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu ukagaba ibitero rimwe na rimwe watewe inkunga n’igihugu kiwucumbikiye.
Perezida w’Ibirwa bya Comores Azali Assoumani, amaze guhura na Tshisekedi, yatangaje ko bombi basubije amaso inyuma bakareba ku makimbirane akomeje kuba mu bice bitandukanye by’Afurika ndetse bakanagaruka mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga Bigari bishingiye ahanini ku mitwe yitwaje intwaro yabonye ijuru rito mu mashyamba ya RDC ikaba igaba ibitero mu bihugu yahunze iturutsemo, aho imyinshi yagiye ikura inkomoko yayo kuri FDLR yashinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwicanyi bwa FDLR, n’indi mitwe yadukanye amatwara yayo, bwibasiye Abanyekongo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, bituma na bo bahanga umutwe witwaje intwaro wa M23 ari na wo kuri ubu uhanganye no gushaka uko yarinda ubutaka butuyeho Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yo gutsindwa mu myaka 11 ishize, izo nyeshyamba zagarutse zifite ubukana buruta ubwa mbere, bituma Ingabo za Leta (FARDC) zifatanya n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR mu kuzirwanya.