Ikoranabuhanga rya GMO mu buhinzi ryitezweho gufasha kwihaza mu biribwa

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya GMO mu rwego rw’ubuhinzi rizana igisubizo ku muhinzi kuko aba akoresha imbuto ibasha guhangana n’indwara, itamusaba gutera imiti kandi bikazamura umusaruro abantu bakihaza mu biribwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse yatangaje ko ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga rya GMO (Genetically Modified Organisms) rifite inyungu mu bijyanye n’umusaruro mwinshi kandi ku butaka buto.
Ati: “Ubutaka ntibwiyongera kandi ikirere kigenda gihundagurika, abaturage bakiyongera, GMO yaba igisubizo kuko ari uburyo bwo kugira ngo byere ari byinshi kandi ku butaka buto. Niba byarakozwe n’ahandi mu bihugu byateye imbere kuko mu Rwanda bitakorwa.”
Yongeyeho ati: “…. Itegeko nirimara gusohoka, hari ibyakozwe mu bushakashatsi ariko bizajya hanze ari uko itegeko ryasohotse kugira ngo ribigenge. Ibyo dufite muri laboratwari mu kigo RAB bitanga icyizere, itegeko nirisohoka imbuto izagezwa mu baturage batangire babihinge kandi hari ikinyuranyo bizatanga.”
Umushakashatsi mu ikoranabuhanga mu buhinzi bwa GMO Pacifique Nshimiyimana, umukozi wa Alliance for Science Rwanda akaba ari Umuryango w’Abanyarwanda ukora kandi ukamamaza ikoreshwa rya siyansi na tekinoloji mu gukemura ibibazo biri mu buhinzi, mu buzima n’ibidukikije, avuga ko iri koranabuhanga rizorohereza umuhinzi n’ukoresha ibiribwa.
Yagize ati: “Mu gihe umuhinzi yorohewe akoresheje iryo koranabuhanga rya GMO ntashora byinshi muri ubwo buhinzi kuko ntakenera gutera imiti, ibyo bizanorohereza umuguzi ku bijyanye n’igiciro.
Ubuhinzi bazatera imbere mu gihe ikoranabuhanga rya GMO rizatangira gukoreshwa mu Rwanda, kuko bifasha guhinga imbuto ifite ubwirinzi ku ndwara.”
Yasobanuye ko GMO ari uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu buhinzi, aho ibinyabuzima biba byahinduriwe uturemangingo duto hagamijwe kongera umusaruro no guha ibyo bihingwa ububasha bwo kwihanganira indwara.
Yakomeje asobanura ko no ku bindi bihingwa ikoranabuhanga rya GMO rishobora kongera ubwiza mu rwego rw’intungamubiri nko kongera intungamubiri zikenewe mu biribwa nka vitamini A.
Yatanze urugero rw’uko hongewe vitamini A mu muceri (Golden rice) mu gihugu cya Bangradesh na Phillipine mu bihe bishize bamaze kwemeza ko uwo muceri ukungahaye ku ntungamubiri zigabanya igwingira ry’abana.
Nshimiyimana asobanura ko ibyo biribwa nta kibazo bitera kuko inzego zitandukanye zibanza kubigenzura.
Ati: “Ni gahunda ikorwaho n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Inzego z’ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi RICA ku buryo hizerwa ko ibyo biribwa biba byujuje ubuziranenge.”
Nshimiyimana yakomeje agaragaza ibyiza byo gukoresha ubwo buryo kuko ntihongera gukenerwa imiti myinshi rimwe na rimwe iteza ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ati: “Iyo bakoresheje GMO birahinduka, ntihongera gukenerwa ya miti myinshi ndetse na bya bindi byangirikaga bivaho.”
Yavuze kandi ko impamvu u Rwanda ruri kwinjiza iri koranabuhanga mu yandi makoranabuhanga yari ahari, ari uko rifite igisubizo kitabonekaga mu bundi buryo.
Ati: “Gukoresha siyanse na tekinoloji bizamura umusaruro mu buhinzi bikanarinda uburwayi. Ikoranabuhanga rya GMO tutakoreshaga harimo nko kuba bafata igihingwa cyari gifite indwara ikibangamiye cyane, uyu munsi bakaba baha icyo gihingwa ubushobozi butuma ubwacyo nk’igihingwa kiba kitakomeza kubangamirwa n’iyo ndwara.”
Umwe mu baguzi b’ibiribwa yatangarije Imvaho Nshya ko ku bavuga ko hari ibiribwa by’umwimerere n’ibyo bahindurira uturemangingo, kuri we nta kibazo abibonamo kuko nta kintu cyajya ku isoko kitabanje gukorwaho ubushakashatsi hakagaragazwa ko ntacyo bitwara ubuzima bw’ababikoresha.
Iri koranabuhanga ntiriratangira mu Rwanda, ubu hategerejwe ko risohoka mu igazeti kugira ngo izo mbuto za GMO zigezwe ku bahinzi, Leta n’abafatanyabikorwa barimo kubikoraho ku buryo vuba izo mbuto zizaba zishobora kuboneka mu Rwanda.
Ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu Rwanda ntiryaba ari ikibazo, kuko risanzwe rikoreshwa no mu bindi bihugu bitandukanye birimo USA, Canada, Phillipine, Bresil, Argentina, Bangradesh, Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, Burukina Fasso n’ibindi.
