Ikoranabuhanga rifasha umwarimu ntirimusimbura – MINEDUC

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta ishyize imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, harimo no mu burezi, aho abarimu 12,000 bahugurwa kwigisha bifashishije ikoranabuhanga muri gahunda ya Rwanda Equip (Rwanda Education Quality Improvement Program),  hagamijwe kunoza imyigishirize hazamurwa ireme  ry’uburezi kimwe no kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yabwiye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barimo guhugurwa bagera  ku 12 000 ko iryo koranabuhanga rifasha gutanga amasomo ariko ridasimbura mwarimu.

Yagize ati: “Iri koranabuhanga ni uburyo bufasha umwarimu gukora neza, ntabwo rimusimbura , iyi gahunda ifata amasomo dusanzwe twigisha ikayashyira mu ikoranabuhanga ku buryo yigishwa neza, iyo buri mwarimu ageze mu ishuri aba afite tablet ye, irimo amasomo yateguwe uwo munsi akayigisha, ariko ni na gahunda idufasha kumenya uko abanyeshuri bameze mu ishuri, uko bari gukurikira amasomo”.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yatangizaga amahugurwa ku mugaragaro muri Ecole des Sciences de Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023. 

Yakomeje asobanura ko imyaka ya mbere ari wo musingi w’ibindi byiciro bikurikiraho, akaba ari yo mpamvu harimo gushyirwamo imbaraga mu byiciro bibanza, icy’inshuke n’amashuri abanza.

Ati: “Ayo mashuri ni wo musingi w’ireme ry’uburezi, ikibaye muri iriya myaka ya mbere kigira ingaruka cyangwa impinduka  mu byiciro bikurikiraho, turashaka gushyira imbaraga mu byiciro cy’amashuri y’inshuke n’abanza”.

Umuyobozi wa G.S Gicaca Marie Solange, Nyirangirababyeyi  yatangarije Imvaho Nshya ko kwigishiriza ku ikoranabuhanga byitezweho byinshi.

Ati: “Iyi gahunda tuyitezeho byinshi, ibyo twari dukeneye ngo uburezi butere imbere, bizadufasha gukoresha ikoranabuhanga, ari abayobozi, abarimu n’abanyeshuri biratworohereje mu mitegurire n’imitangire  y’amasomo.

Abanyeshuri barushaho gutsinda, kuko buri mwana azabona igitabo na mwarimu ahabwe tablet irimo amasomo ateguye neza abone umwanya uhagije wo gusoma, naho ubundi gutegura ibidanago byamufataga igihe kinini.

Abayobozi n’abarimu bari mu mahugurwa ku ikoranabuhanga baryitezeho kuzamura ireme ry’uburezi

Ubusanzwe abana batsindaga ku kigereranyo cya 85% ariko bizazamuka bigere kuri 90%”.

Umuyobozi wa RwandaEQUIP, Uwajeneza Clement, yatangarije Imvaho Nshya ko guhugura abarezi ku ikoranabuhanga ari ingenzi kuko ari bo soko y’ubumeyi buhabwa abanyeshuri.

Ati: “Abarimu baza imbere, kuko ari bo shingiro ry’impinduka nziza mu burezi, bakaba n’aba mbere mu rugamba rwo gukemura ibibazo bijyanye n’imyigire n’imyigishirize”

Umwe mu barezi kandi yavuze ko ikoranabuhanga rigiye kuborohereza.

Ati: “Dukize ibidanago, iri koranabuhanga riziye igihe, rigiye kudufasha kuzamura ubumenyi no kuturinda umwanya munini twafataga dutegura ibidanago”.

Abayobozi b’ibigo n’abarimu  511 bari mu mahugurwa y’icyiciro cya gatatu arimo kubera i Kigali, Musanze na Huye, yatangiye ku itariki ya 7 Kanama akazasoza ku itariki 21 Nzeri 2023.

Gahunda ya Leta ya RwandaEQUIP igiye kugera mu mashuri 761, ahamaze guhugura abarimu bo mu bigo 250 ,kuri ubu hakaba harimo guhugurwa 511, bikaba biteganyijwe ko hazaba hamaze guhugurwa abagera ku 12 000.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE