Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyasanwe, imigenderanire igiye gukomeza

Guhera uyu munsi taliki ya 11 Mata 2022, ikiraro cya Gahira gifasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke cyamaze gusanwa ubu ni nyabagendwa nyuma y’igihe kimaze kidakora kubera ko cyari cyarangijwe mu ijoro rya Noheli 2021.
Umuhango wo gutangiza ingendo kuri iki kiraro, wari witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait n’Uw’Intara y’Amajyaruguru Dr. Mushaija Geoffrey n’Abayobozi mu Turere twa Muhanga na Gakenke.
Iki kiraro abagizi ba nabi basenye gihuza Umurenge wa Rongi w’Akarere ka Muhanga n’uwa Ruli mu Karere ka Gakenke bituma ubuhahirane ndetse n’abajyaga kwivuza ku Bitaro by’Akarere ka Gakenke biba bihagaze.
Ibi byabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza, 2021.Nyuma y’aho iki kiraro gicitse kandi ubuhahirane hagati y’Uturere twombi bwarahagaze.
Muri Gicurasi 2021 nabwo ikiraro cya Gahira cyari cyatwawe n’ibiza, hubakwa icyo abaturage bifashishaga mu buhahirane hagati y’Akarere ka Muhanga na Gakenke.
Icyo na cyo cyaje gusenywa n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku itariki 25 Ukuboza 2021, abaturage batangira kwifashisha ubwato bw’ibiti bagashya mu kwambuka.
Ubwo bwato bwaje kugongana ari bubiri bukora impanuka itwara ubuzima bw’umuturage umwe harokorwa abasaga 40.
Nyuma yaho ni bwo hahise hatangira imirimo yo kubaka icyo kiraro mu buryo bwisumbuyeho, akaba ari cyo cyatashywe ku mugaragaro.


