Ikipe y’u Rwanda nta bwo yitwaye neza mu mikino ibiri ya gicuti yakiniye muri Maroc

Taliki 23-09-2022
Rwanda 0-0 Equatorial Guinea
Taliki 27-09-2022
Rwanda 1-3 St Eloi Lupopo FC
Ikipe y’u Rwanda «Amavubi » imaze iminsi muri Maroc aho yakinnye imikino ibiri ya gicuti gusa nta bwo yabashije kwitwara neza.
Iyi kipe itozwa na Carlos Alos Ferrer yanganyije na Equatorial Guinea 0-0, umukino wabaye taliki 23 Nzeri 2022.
Undi mukino wabaye taliki 27 Nzeri 2022, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’ikipe ya St Eloi Lupopo FC yo muri RDC ibitego 3-1.


Umutoza w’ikipe y’u Rwanda yateguye iyi mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 izaba muri Werurwe 2023 mu gushaka itike ya CAN 2024 izabera muri Cote d’Ivoire. Muri iyi mikino ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda L hamwe na Mozambique, Senegal na Benin. Ikipe y’u Rwanda mu mikino ibiri iheruka mu itsinda L yanganyije na Mozambique igitego 1-1 itsindwa na Senegal igitego 1-0.
Muri Werurwe 2023, mu mikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4, ikipe y’u Rwanda izakina na Benin, umukino ubanza ubere Cotonou naho uwo kwishyura ubere mu Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino ya gicuti yari yiganjemo abakinnyi bashya kuko umutoza Carlos Alos Ferrer yari yahamagaye abakinnyi 24 harimo 14 bakina hanze y’u Rwanda, muri aba hakaba harimo 5 bahamagawe bwa mbere bose bakaba bakina ku mugabane w’u Burayi.