Ikipe y’ingabo za Uganda zatsinze iz’u Rwanda 4-3

Mu mukino ugamije kwerekana ubufatanye bw’Akarere n’ubumwe, ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri diviziyo ya gatanu n’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zo muri diviziyo ya kabiri bakinnye umukino wa gicuti urangira ingabo za uganda zitsinze iz’u Rwanda kuri penaliti 4-3.
Ni umukino wabereye ku kibuga cya Kyamate mu Karere ka Ntungamo, ukurikirwa n’abaturage ba Ntungamo, abasirikare bakuru n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byombi.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uyu mukino wagize uruhare mu bikorwa bigamije kubaka icyizere, kunoza ubufatanye no gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu by’ibivandimwe.
Umukino warangiye UPDF yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda RDF ibitego 4-3 kuri penalite, hahita hanatangwa igikombe.
Abayobozi bakuru b’ingabo zo muri diviziyo zombi bashimangiye akamaro ko guhurira mu bikorwa biri hanze y’akazi k’abasirikare.
Maj Gen Paul Muhanguzi, Umuyobozi w’ingabo zo muri diviziyo ya 2 za UPDF, yagize ati: “Ibi birenze umukino. Ni igisubizo cy’imikoranire ya hafi n’ikimenyetso cy’ubucuti cy’uko twiyemeje guharanira amahoro n’ubufatanye mu Karere.”
Brig Gen Pascal Muhizi, Umuyobozi w’ingabo za RDF muri diviziyo ya 5, yagize ati: “Dushobora kuva mu bihugu bitandukanye ariko ibirori nk’ibi, bitwibutsa ko dusangiye intego imwe n’indangagaciro zimwe.
Binyuze mu bumwe no gukorana, dushobora gukomeza guteza imbere Akarere gahamye ku mutekano.”
Lt Gen (Rtd) Jim Owoyesigire wahoze ari Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, yavuze ko ubucuti ibihugu byombi bisangiye, bufite umuzi uva ku bwisanzure, amahoro na demokarasi ibihugu bisangiye.
Yashimiye abakuru b’ibihugu Perezida Yoweli Kaguta Museveni na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse anashimira abasirikare ba UPDF na RDF.
Depite Kamateneti Bata uhagarariye Akarere ka Ntungamo mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda, yavuze ko guhura kw’impande zombi bisobanuye amahoro n’ubumwe bigaragarira ku mipaka isangiye ibibazo ariko n’ubufatanye.



Amafoto: MoD