Ikinyoma cya Badibanga wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC cyanyomojwe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Samy Badibanga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2018, yakwije ikinyoma cy’uko Guverinoma y’u Budage yaba yahagaritse inkunga bugenera Leta y’u Rwanda.

Badibanga yavuze ko ingengo y’imari y’u Rwanda 32% byayo ari inkunga y’amahanga igamije iterambere.

Yakomeje agira ati: “Igihe ibihugu byose bizaba byahagaritse inkunga yabyo, intambara n’ubushotoranyi by’u Rwanda bizaba bigeze ku iherezo.”

Ambasade y’u Rwanda mu Budage yanyomoje amakuru yuko u Budage bwaba bwahagarikiye u Rwanda inkunga.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari urwa Twitter, yagize ati: “Ntimwite kuri aya makuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga.”

Itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025, rigaragaza ko inkunga z’amahanga yari iteganyijwe kwinjira izagabanyuka kubera impamvu zitandukanye nubwo inguzanyo zo ziziyongera.

Impano z’amahanga biteganyijwe ko zizagabanyuka bityo zive kuri miliyari 725.3 Frw zigere kuri miliyari 621.2 Frw.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE