Ikigo TRL kirashaka kugira igicumbi cy’ibyogajuru na ‘drones’ mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Repubulika ya Tcheque, TRL Group, cyatangaje ko gifite gahunda yo gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ibyogajuru n’indege zitagira abapilote (dorones) muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030.

Binyuze mu ishami ryacyo ryitwa TRL Space Rwanda, ryashinzwe i Kigali mu myaka ibiri ishize, iki kigo kimaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n’ishoramari n’itangwa ry’akazi ku Banyarwanda.

TRL Space Rwanda ikora, igategura ndetse ikanohereza mu isanzure ibyogajuru, ikanakora drone zifite imikoreshereze inyuranye zirimo gucunga no kwirinda ibiza n’ibikorwa by’ubwirinzi n’umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa TRL Group Petr Kapoun, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyatoranyijwe kubera icyerekezo cyarwo gishyira imbere ikoranabuhanga n’ubufatanye n’ibigo bikomeye.

Kuri ubu, TRL Space Rwanda ikoresha abahanga b’Abanyarwanda 10 mu by’ikoranabuhanga kandi iteganya ko bazagera kuri 50 mu gihe cya vuba, barimo n’abapilote bashinzwe drone.

Iki kigo gifite ubufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isanzure (Rwanda Space Agency) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege za Gisivili (Rwanda Civil Aviation Authority).

TRL Group ikora drone zifashishwa mu mutekano, zirimo izishobora gukoreshwa mu gucunga imbibi z’igihugu no mu bikorwa by’ingabo.

Izi dorone zishobora gutwara imizigo igera ku bilo 10 buri imwe, zikagera ku muvuduko wa kilometero 500 ku isaha, ndetse zikaguruka kugera ku butumburuke bwa kilometero 6.

Izi ndege zidafite abapilote zifite moteri z’indege zihariye (Jet) kandi zikora mu buryo bwikoresha zifashishije ibyogajuru n’ibikoresho byo ku butaka bigenzura urugendo rwazo.

Mu gihe Isi ikomeje gusigasira ikoranabuhanga ryo mu kirere n’isanzure, u Rwanda rurashaka kuba igicumbi mu bihugu bya Afurika muri uru rwego.

TRL Group iteganya ko mu myaka mike iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora no kohereza ibicuruzwa mu byogajuru na drone bikorewe mu gihugu.

Ku bijyanye n’umubare wa drone iki kigo giteganya gukora mu Rwanda, Petr Kapoun yavuze ko bizaterwa n’uko abakiriya bazaba babikeneye.

Mu gihugu cya Repubulika ya Tcheque, iki kigo gisanzwe gikora drone zigera kuri 200 ku kwezi bitewe n’ubushobozi n’ubunini bw’ibikorwa kihafite.

Kuri ubu kirashaka gukoresha u Rwanda nk’icyicaro cyo kugera ku isoko rya Afurika, Kapoun yagize ati: “Ntekereza ko bishobora no kurenga aho. Ariko, byanze bikunze bizafata igihe kandi bizaterwa n’uko abakiriya bazaba babishaka.”

Drone mu Rwanda igiye kuzaba igikoresho cy’ubwikorezi no gucunga umutekano

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yashimangiye akamaro ko kwiyongera kw’ikoreshwa rya dorone mu nzego z’abasivile no mu bwirinzi bwa gisirikare, ko ari igice cy’ingenzi cy’ahazaza h’ubwikorezi bwo mu kirere.

Dr Gasore yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba indashyikirwa mu ikoranabuhanga rya dorone, cyane cyane rumaze igihe rukorana n’uruganda rwa Zipline, hifashishwa dorone mu gutanga ibikoresho by’ubuvuzi birimo amaraso yihutirwa ajya mu mavuriro ari kure.

Ati: “Urebye imbere hazaza, ubonako izi ndege za dorone zikomeje gutekerezwaho mu gutwara ibintu bito atari mu rwego rw’ubuvuzi gusa.”

Yanagarutse ku ndege ya drone ikoreshwa mu buryo bwa taxi (self-flying air taxi) iherutse kumurikirwa mu Rwanda, avuga ko ibi bigaragaza umuhate w’igihugu mu guhanga udushya mu bwikorezi bwo mu mijyi hifashishijwe indege.

Ati: “Ibi ni urugero rw’udushya duhura n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza, kandi turashora imbaraga nyinshi mu kubishyigikira.”

Drone z’ubwirinzi

Gasore yagize ati: “Ubu [dorone z’ubwirinzi] ziraganirwaho cyane kurusha ibikoresho bya gisirikare bisanzwe. Uretse inyungu z’ubukungu n’iz’abasivile, biragaragara ko zizarushaho kugira uruhare rukomeye mu rwego rw’ubwirinzi, zizana inyungu ku bihugu bizazikoresha.”

Ubufasha bwa Leta n’amategeko

Gasore yongeraho ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bworohereza ikoranabuhanga rya drone binyuze mu mategeko asobanutse n’uburyo bwo gufasha ibigo n’abashoramari.

Ati: “Twashyizeho amategeko asobanutse agenga ikoreshwa ry’ikirere, bituma byorohera ibigo byose bifite gahunda yo gukorera drone mu Rwanda. Ibi ntibigirira akamaro abashoramari gusa, ahubwo binagirira akamaro n’Abanyarwanda.”

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda iri gushyiraho ikigo gishinzwe ibikorwa bya drone mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kugira ngo gifashe mu iterambere ry’uru rwego rw’indege zidafite abapilote.

Iki kigo cyitezweho ko kizaba cyarangiye mu 2026, gitwaye asaga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda, kizakira drone zose harimo n’izifite ubunini bwa kajugujugu, n’izifite uburebure bw’indege kugeza kuri metero 20.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE