Ikigo cy’imari gikomeye muri Amerika cyakuruwe n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

JPMorgan Chase & Co ni ikigo cy’imari gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) gifite icyicaro Gikuru i New York, kikaba gitanga serivisi za banki zagutse kurusha izindi muri Amerika no ku Isi yose harebwe ku gaciro kacyo ku Isoko ry’imari n’imigabane.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Gashyantare 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ryaturutse muri icyo kigo ryaje kureba amahirwe atandukanye y’ishoramari ari mu Rwanda kugira ngo gitegure ibikorwa byacyo mu rw’Imisozi Igihumbi.

Iryo tsinda ryaje riyobowe na Dan Zelikow, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Serivisi za Leta akaba n’umwe mu bayobozi b’Ishami rishinzwe Imari igenerwa Ibikorwa remezo n’Ubujyanama muri ‘JP Morgan Venture Capital’.

Kuri ubu iki kigo gishyirwa mu cyiciro cy’amanota cya A+ n’Ikigo ‘Better Business Bureau’, gishimangira ko J.P. Morgan ari ikigo cyizewe kandi gitanga serivisi zizira amakemwa.

J.P. Morgan & Co. ni ikigo cyashinzwe n’Umunyemari akaba n’impuguke mu by’amabanki John Pierpont Morgan Sr. mu mwaka wa 1871 aho cyatangiye gitanga serivisi z’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’iza banki zigenga.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo cyahujwe n’ikindi cyitwa Chase Manhattan Company kibyara JPMorgan Chase & Co., ari na cyo cyakomeje kwagura serivisi zacyo ku rwego mpuzamahanga kugeza n’uyu munsi cyatangiye kurambagiza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Icyo kigo gikora igenamigambi ry’ubutunzi n’ubujyanama mu rwego rw’imari, ishoramari, serivisi zo kuguriza ibigo bikeneye inguzanyo ndetse n’izindi zose zitangwa na banki. Nanone kandi gifatanya n’abashoramari kwagura ibikorwa byabo, mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’izindi.

Gifite umutungo rusange usaga tiriyali 3.67 z’amadolari y’Amerika, bikagishyira ku mwanya wa 5 w’ibigo by’amabanki bikomeye kandi bikize ku Isi. Iyo hagendewe ku mafaranga cyinjiza, icyo kigo kiza ku mwanya wa 24 ku rutonde rw’ibigo  500 bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Mu bindi kigaragazamo ubunyamwuga, gikora ubushakashatsi bwizewe mu ruhando mpuzamahanga mu birebana n’amasoko y’imari n’imigabane, ubukungu, Politiki ndetse n’icungamari ry’umuntu ku giti cye.

Ni ikigo kandi gikunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha n’ubugiraneza, bijyanye n’intego nyamukuru yo gukura mu bukene n’ubwigunge abaturage bari mu bice bitandukanye, binyuze mu gufasha abakoresha, abakiliya n’imiryango baturukamo kubaka imibereho myiza irambye aho buri wese abona amahirwe.  

Perezida Kagame yakiriye itsinda ryaturutse muri JPMorgan Chase & Co
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE