Ikawa imaze gusarurwaho inshuro 8 iba ishaje ni iyo gusazurwa-NAEB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kivuga ko igihe ibiti by’ikawa bisaruweho inshuro 8, biba bimaze imyaka 10, abahinzi bakwiye kubisazura kuko biba bishaje.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba aho NAEB yakoreye ubukangurambaga bwo kwigisha abahinzi gusazura ikawa no gusimbuza ingemwe nshya ibiti birengeje imyaka 30.
NAEB ivuga ko mu myaka ine hari gahunda yo gusazura ikawa zihinze kuri hegetari ibihumbi 4.
Umukozi wa NAEB ukurikirana Umushinga PSAC mu kuvugurura ikawa muri Nyamasheke, Theophile Havugimana yasobanuriye abaturage ko giti cya kawa ari nk’umuntu ko kivuka, kigasaza, kikanapfa. Yavuze ko ikawa ku myaka itatu itangira kugira amashami atanga umusaruro iyo yitaweho neza.
Yagize ati: “Ruriya rugemwe rw’ikawa dutera ni nk’umwana, ni nk’umwana wavutse. Iyo rero rumaze gukura rutanga umusaruro ari byo bitumbwe, ya kawa guhera ku myaka itatu igenda itanga umusaruro mwiza.”
Iyo nzobere mu buhinzi Havugimana yavuze ko uko igiti gikura kigenda kinasaza bikagaragazwa n’ukugabanuka k’umusaruro.
Yavuze ko igiti kimaze gusarurwaho inshuro 8 kiba kimaze imyaka hagati ya 10 na 11.
Yavuze ko igiti kimaze gusaza kiba kifite amashami make kandi ari hejuru kuko kiba cyarabaye kirekire bityo n’umurimo wo kuzisaruro bigasaba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga kandi umusaruro uba waragabanutse.
Yagize ati: “Uko gikura ya mashami yaheraga ku butaka agenda asaza, iyo amaze kuba make n’umusaruro uragabanyuka, kiba kimaze gusaza. Igiti iyo kimaze gusarurwaho inshuro 8 kiba kimaze gusaza, buriya iba imaze igihe hagati y’imyaka 10 na 11.”
Havugimana anavuga ko ikiranga igiti gishaje ikawa zacyo zeraho ibihuhwe.
Yakanguriye abaturage kubahiriza amabwiriza agenga gusazura ikawa. Ashimangira ko nibura igiti cyasazurwa nyuma y’imyaka icumi kandi mu gukata igiti bakora ku buryo aho bakase haba hitegeye izuba neza.
Mu gukata igiti kandi udafite urukero ashobora gukoresha umuhoro utyaye, kandi ukitwararika kugira ngo igiti kitagwa kigasaduka.
Kugira ngo umuhinzi asazure ikawa neza asabwa kugabanya amashami ku giti (gukonda) hanyuma akabona kugikata kitaremereye bityo ntigisaduke.
Mu gukata igiti cy’ikawa mu gihe cyo gusazura, umuhinzi asiga intambwe imwe y’ikiganza cyangwa (santimetero 20 uvuye ku butaka) akaba ari ho akatira kandi agakata ahengekeye mu gice izuba rirasiramo kuko ari bwo amazi y’imvura agwa aho yakase agakomeza.
Havugimana ati: “Igiti iyo ugisazuye nabi ntabwo gitanga umusaruro. Tugomba kureba aho tugitemera kugira ngo kibe cyitegeye izuba, ibizagishibukaho bitohe neza.”
Akomeza yemeza ko iyo igiti kimaze gushibuka umuhinzi akuraho ibishibuka bimwe agasigaza ibyherekera aho izuba rirasira bitatu kandi byegereye ku butaka kugira bizabashe gushisha kuko biba bikurura ibitungagihingwa mu butaka.
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, yabwiye abaturage ko guhinga ikawa ukanazitaho ari ingenzi ku hazaza h’umuryango.
Ati: “Kudasazura ikawa ntacyo uba ukuramo. Kuko iyo ufashe abakozi ugashyira benshi muri kawa nta kintu usigarana. Ibyiza byo guhinga ikawa ni igihingwa uraga umuryango. Ni yo mpamvu umuturage aba agomba gukomeza kuyivugurura kugira ngo abana be n’abuzukuru bazayiboneho umusaruro”.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa uko basazura kawa bashize ubwoba kuko bibwiraga ko kuzisazura byazabahombya.
Nyirantabaruye Jeannine umaze imyaka 18 ahinga ikawa, yagize ati: “Twumvaga ikawa tuyisazuye twaba duhombye, ariko ubu twahinduye imyumvire ko mu myaka ibiri zishobora kwera. Twamaze kumenya ko igisubizo gihari ko iyo wafashe ikawa neza umusaruro wiyongera”.
By’umwihariko, mu Karere ka Nyamasheke, gusimbuza kawa ishaje bizakorerwa ku buso bwa hegitari 1107, gusazura byo bikorerwe ku buso bwa hegitari 393 mu myaka 4.
Muri uyu mwaka wa 2024, NAEB ifite intego yo gusimbuza kawa kuri hegitari 197 no gusazura kawa kuri hegitari 36.
Imirimo yo gusazura kawa no kwagura ubuso ihingwaho izakorerwa mu Mirenge ya Bushekeri, Bushenge, Cyato, Gihombo, Kagano, Kanjongo, Karambi, Karengera, Kirimbi, Macuba, Mahembe, Nyabitekeri, Rangiro, Ruharambuga, na Shangi.
Muri rusange, Akarere ka Nyamasheke ari na ko gafite ikawa nyinshi mu Rwanda, kazasazura ibiti bya kawa birenga miliyoni 7.




