Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki na M23 mu rugendo rwerekeza Kinshasa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko urugendo rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugiye gukomereza i Kinshasa hagamijwe gukuraho ubutegitsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo, yatangaje ko AFC ishaka ko abanyekongo babona amahoro.

Ni ingingo yatinzeho cyane mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025.

Zimwe mu mpamvu umutwe wa M23 urwanira kugeza ukuyeho ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ni uguharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.

Nangaa yijeje kandi umutekano kuri buri wese yaba umunyekongo cyangwa umunyamahanga kandi urugamba ruracyakomeje.

Yagize ati: “Dushaka ko umunyekongo n’umunyamahanga biyumva nk’abari iwabo akaba ari yo mpamvu dukomereje urugendo Kinshasa.”

Umuyobozi wa AFC/M23, Nangaa, yasabye abanyekongo bari mu bice byafashwe na M23 gutembera ndetse na nijoro kandi ko n’uwaramuka agize ikibazo yakwegera ingabo z’umutwe wa M23.

Yavuze ko aho bafasheho bagiye gushyiraho ubuyobozi bwaho ariko bukabanza kunyuzwa mu ngando kugira ngo busigare buhayoboye mu gihe abasirikare bagana Kinshasa gushyiraho Leta.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ahamya ko barwanira igihugu cyabo kandi ko bafite impamvu yumvikana.

Abasirikare na M23 bahisemo kurwana kuko ngo nta yandi mahitamo. Yagize ati: “Turwanira ubuzima bwacu mu gihe abo duhanganye nabo barwanira amafaranga n’ibiyobyabwenge. Ni yo mpamvu dutsinda aho tugeze hose.”

Ubuyobozi bwa AFC/M23 busaba abatuye hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Goma gutanga amakuru y’ahari FARDC.

Busaba kandi ingabo za Leta zitarishyikiriza umutwe wa M23 zihishe mu nzu hirya no hino mu Mujyi wa Goma, kuza gufatanya n’abandi basirikare gukorera igihugu.

Muri Congo hashinzwe umutwe wa RCD, hashingwa CNDP; ingabo za Leta zigerageza kuyirwanya ariko biba iby’ubusa. Leta yemeye guca bugufi ariko bivanze n’uburyarya, iganira na yo, iyisezeranya gukemura ibibazo byatumye ifata intwaro, ariko gusohoza iri sezerano birahera.

Mu 2012, havutse M23 yari igizwe n’abahoze muri CNDP, bibutsa Leta ya RDC ko itigeze yubahiriza amasezerano bagiranye tariki ya 23 Werurwe 2009. Imirwano yaratangiye, ihagarara mu 2013, isubukurwa mu Ugushyingo 2021.

Muri Mata 2022, M23 yitabiriye ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, gusa nyuma yirukanwamo, ishinjwa kubura imirwano. Yarabihakanye, isobanura ko ari urwitwazo rugamije kuyiheeza.

Ibiganiro bya Nairobi byaranenzwe kubera kuburamo rumwe mu mpande rw’ingenzi cyane, cyane ko imirwano y’ingabo za Leta ya RDC na M23 ni yo yatumye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ufata icyemezo cyo kubitangiza.

Mu kiganiro cyateguwe n’ikigo Brookings Institution cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Félix Tshisekedi tariki ya 24 Nyakanga 2024 yatangaje ko ibiganiro bya Nairobi biheruka mu Ukuboza 2022 byamaze gupfa, ashinja Dr William Samoei Ruto uyobora Kenya na EAC kubigiramo uruhare.

Uko ni nako Perezida Tshisekedi yashimangiraga ko Leta ya RDC itazigera ishyikirana na M23; asobanura ko ari umutwe w’iterabwoba ukwiye gutsinsurwa, urenga ku myanzuro y’agahenge, ariko wo wasobanuye kenshi ko ugabwaho ibitero n’ingabo za Leta, ukirwanaho.

Kugeza uyu munsi umutwe wa M23 uragenzura Umujyi wa Goma nyuma yo gufata uduce turimo na Minova yo muri Kivu y’Amajyepfo.

Bertrand Bisimwa, umuyobozi wa M23
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa politiki
Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’ingabo za M23

Amafoto: Tuyisenge Olivier

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE