Igikombe cy’Amahoro: APR FC yatsinze Gasogi United, itera intambwe igana muri ½

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025.

Umukino ugitangira ku munota wa 2, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Niyibizi Ramadhan wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.

APR FC yatangiranye igitego kiyifasha gukina ituje, kuko no guhererekanya imipira mu kibuga hagati kwa Gasogi United kutabyaraga umusaruro imbere y’izamu ryayo ryarimo Ishimwe Pierre.

Alioum Souane yahagaze nabi ku monota wa 28, rutahizamu Alioune Mbaye wa Gasogi United aba yamubonye, ariruka aramusiga ahereza Mugisha Joseph ariko agiye gutera mu izamu myugariro Niyigena Clément aritambika awushyira muri koruneri.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka mbere y’uko igice cya mbere kirangira, akuramo Niyibizi Ramadhan wari wamugaragarije ko ashobora kuba yavunitse, ashyiramo Mugisha Gilbert.

Nyuma y’izi mpinduka zabaye ku munota wa 43, habonetse umupira ukomeye umwe imbere y’izamu, ubwo Djibril Ouattara yateraga ’Coup franc’, igakubita umutambiko w’izamu umunyezamu wa Gasogi United agahita awukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 cya Niyibizi Ramadhan.

Mu igice cya kabiri Umutoza wa APR FC, Darko Nović yakoze impinduka akuramo Hakim Kiwanuka ashyiramo Nshirimana Ismael ’Pitchou’.

Kuva Igice cya kabiri gitangiye Gasogi United yatangiye yotsa igitutu APR FC, ndetse ikohereza imipira myinshi ku izamu ryayo ariko umunyezamu Ishimwe Pierre wari umeze neza agakomeza kuyikuramo.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro.

Amakipe yombi akaba azahura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha hagati y’iariki ya 4-5 Werurwe 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE