Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cyiharira 70% by’umusaruro w’umwaka

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, yasabye abahinzi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo, kuko ari cyo gihembwe cyera kurusha ibindi, ibisaga 70% by’ibyo turya mu mwaka wose.
Yagize ati: “Igihembwe cya A ni cyo gihembwe gikomeye. Ni cyo dusaruramo ibirenga 70% by’ibyo turya mu mwaka wose”.
Yabigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’Uturere bafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu Ntara y’Amajyepfo, bagiranye ku itariki ya 11 Kanama 2023.
Minisitiri yabasabye ko ubutaka bwose buhingwa kandi ko amasambu adahingwa kubera ko ba nyirayo badahari, akwiye guhabwa abadafite ubutaka buhagije akabyazwa umusaruro.

Ati: “Amasambu adahinze ntabwo ari ibintu dushobora gukomeza kwihanganira. Turifuza ko amasambu yose ahingwa kugira ngo twongere umusaruro. Amasambu adafite abayahinga tuzajya tubwira abayaturiye badafite ubutaka buhagije bayahinge.
Ubutaka ntituzabwambura ba nyirabwo, dushaka ko babukodesha n’ababubyaza umusaruro, nibataboneka kandi Leta izabuha ababuhinga, ba nyirabwo nibaboneka bazabusubirane”.
Minisitiri Dr Musafiri yagaragaje impamvu ubuhinzi bugomba kwita ku buhinzi bw’ibihingwa biribwa kubera ko u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja.
Ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu Ntara y’Amajyepfo ni ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati, ibirayi, umuceri n’ingano.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH