Igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa cyongerewe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ Imisoro n’Amahoro ( RRA) bwatangaje ko bwongereye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2021, umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2021, n’umusoro w’ipatante wa 2022 cyongerewe kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2022.
Ubuyobozi bwasobanuye impamvu yo kongera igihe binyuze mu itangazo bwatanze kuri uyu wa 31Mutarama 2022 ari na wo wari umunsi wa nyuma wo kumenyekanisha no kwishyura iriya misoro, rigira riti: “ Ibi bitewe n’uko tubona umubare munini w’abasora baje ku munota wa nyuma kumenyekanisha no kwishyura imisoro yavuzwe haruguru bigatuma sisiteme zo kwishyura zitihuta bityo abantu benshi bakaba batari bushobore kwishyura no kumenyekanisha iyo misoro mu gihe cyagenwe”.
Bamwe mu basora batangaje ko bishimiye iki cyemezo kandi bibabereye isomo ryo kuzajya bitabira kwishyura kare. Ni icyifuzo bakomeje kugaragaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga byabaye ingorabahizi.
Umwe muri bo wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “ Nk’ubu twagiye kuri RRA twagiye kumenyekanisha imisoro ngo tubone uko tuyishyura ariko ntibyakunze hari abantu benshi, ni byo koko bigaragara ko abatari bake barindira umunsi wa nyuma. Nishimiye ko igihe cyongerewe twari dufite impungenge zo gucibwa amande”.
Uwitwa Mukamana Anita we yagize ati: “… uretse ko njye nagerageje kumenyakanisha mbere y’igihe ntarengwa ho iminsi itatu nkabona ntibikunda, birashoboka ko na bwo sisiteme yari yagize ikibazo. Ubundi kwishyura kare ni byo byiza gusa hari igihe umuntu aba atarabona ubushobozi”.
Ubuyobozi bwa RRA bushingiye kuri iki kibazo burakangurira abasora kujya bitabira kumenyekanisha no kwishyura imisoro batarindiriye umunsi wa nyuma mu rwego rwo kwirinda ibihano.