Igifaransa kigiye kwigishwa mu byiciro byose by’uburezi- Dr. Uwamariya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa 20 Werurwe hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa, Minisitiri w’Uburezi Dr. Mujawamariya Valentine yatangaje ko ururimi rw’Igifaransa rugiye kwigishwa mu byiciro byose by’amashuri guhera mu y’inshuke kugeza muri Kaminuza.

Yasobanuye impamvu yo kuba urwo rurimi rugiye kongerwamo imbaraga mu mashuri. Yagize ati: “Guhera mu mashuri y’Inshuke kuzamura kuzageza kuri kaminuza, icyo bigamije cyane cyane, murabizi ko u Rwanda rushaka kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.’’

Ubu butumwa yabutangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa Francophonie, bikaba byari byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, n’abandi bayobozi bo mu rwego rw’uburezi, abarimu n’abanyeshuri.

Mu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga kandi ijambo riwutangiza ryatanzwe na Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow Ambasaderi akanaba ari we ukuriye itsinda rya ba Ambasaderi bo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (GAF).

Yagize ati: “Turimo kubaka twese hamwe ikoreshwa ry’Igifaransa mu guhanahana indangagaciro nk’icyifuzo cyacu cyo gushimangira ibyo twize, kwigiranaho kugira ngo twubakire hamwe uyu munsi n’ejo hazaza hashingiwe ku bwuzuzanye”.

Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya yavuze ko Igifaransa ari ururimi rw’amahanga ariko rutuma abantu bashyikirana.

Ati: “Igifaransa nk’ururimi rwamahanga (FLE) ni igikoresho gifatika cy’itumanaho bitewe n’uburyo bushya bwo kwigisha bushingiye ku bikenewe byihariye mu guhanahana amakuru”.

Yashishikarije abarimu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa kugira ngo abanyeshuri bazabashe kuruvuga neza bifashe no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ati: “Ndashishikariza abarimu bose bigisha Igifaransa guteza imbere no kuvugurura uburyo bwo kwigisha kugira ngo uru rurimi ruvugwe n’abana bacu benshi ndetse no guteza imbere ubukungu bwigihugu”.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kongera imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa mu myigishirize ari byiza, kuko n’ubundi urwo rurimi rusanzwe ruri mu zikoreshwa n’u Rwanda.

Ati ‘‘Icya mbere u Rwanda rukeneye ni ugushyiraho ingamba kuko rusanzwe rukoresha Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.’’

Mu kwizihiza uyu munsi kandi ibigo bine byo mu bihugu by’u Bubiligi, u Bufaransa, RDC n’u Rwanda byarushanyije ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda: igikoresho cy’ejo hazaza”, aho basubije ibibazo maze Ishuri ry’Ababiligi ryaje ku mwanya wa mbere mu gutsinda rikurikirwa n’ishuri ryo muri RDC, ishuri ry’u Rwanda (Green Hills Academy) n’ishuri ry’igifaransa Antoine de Saint-Exupéry.

Ibirori byasojwe kandi no gusura aho ibihugu 9 bya Francophonie n’andi mashyirahamwe avuga igifaransa byamuritse ibikorwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE