Ibiciro by’ibikomoka Kuri peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA,rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 59 Frw, igera 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw.

RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu cyageze ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw. Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 6 Nzeri 2025, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

RURA yashimangiye ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 59 Frw kuri litiro
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE