Ifoto y’umunsi: Umusirikare wa RDF agaburira amata umunyeshuri w’umukobwa
Mu mashuri atandukanye hakozwe icyumweru cyahariwe gufatira ifunguro ku ishuri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika wo gufatira amafunguro ku ishuri. Nta cyashimishije abana nko kubona iyi gahunda yaragizwe iya buri wese aho bagiye basurwa n’inzego zitandukanye uhereye ku z’ubuyobozi ukageza no ku z’umutekano.
Iy foto iri mu zakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga abenshi bashima umuhate umusirikare yashyize mu kugaburira umwana ku ishuri, bakagaragaza ko ari n’isomo ndetse n’umukoro yahaye ababyeyi n’abarezi muri rusange.
