Icyo u Rwanda rwiteze ku Cyumweru cyahariwe ubukerarugendo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubukerarugendo ni rwo rwego rwazahajwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko byagiye bitangazwa mu makuru ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu bihe bitandukanye.

Imbaraga zashyizwe mu guhangana n’icyo cyorezo, zirimo gukingira umubare munini w’Abanyarwanda, zatumye kigenza make ariko ingaruka zacyo ziracyagaragara mu nzego z’ubukungu, harimo n’ubukerarugendo, amahoteli no kwakira abantu.

Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize u Rwanda rwatangije icyumweru cyahariwe ubukerarugendo cyitezweho gufasha kurushaho kongera umuvuduko w’izahuka ry’urwo rwego rwinjiriza Igihugu amadovize atubutse.

Icyo cyumweru cyatangiye ku wa Gatandatu taliki ya 28 Ugushyingo kikazasoza ku ya 3 Ukuboza 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwifashisha uburyo bushya mu kongera ingendo z’ihuza Afurika nk’umusemburo wo kuzahura ubukerarugendo.”

Frank Gisha Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), yabwiye Ikinyamakuru Xhinua ati: “Icyumweru cyahariwe ubukerarugendo, ku ruhande rumwe ni ubumwe bwo kongera izahuka ry’urwego rw’ubukerarugendo, gufasha abafatanyabikorwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, no kwagura ubufatanye burushaho guhanga amahirwe mashya y’ubucuruzi.”

Iki cyumweru kirangwamo ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo no kuruhuka, harimo igikorwa cy’umukino wa golf kigamije ubukangurambaga bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kikazahuza abashoramari bakomeye bo mu Karere ndetse n’abafatanyabikorwa babo.

Muri iki cyumweru kandi haranizihizwa icyumweru cyahariwe za Resitora (Restaurant Week), igikorwa kigizwe no kwishimira indyo zitandukanye zitegurwa mu Rwanda. Abantu bitabira bazajya babona amahirwe yo gusogongera ku ndyo zitandukanye zateguwe n’abanyamwuga mu guteka, by’umwihariko muri resitora bakunda kurusha izindi.

Bivugwa ko hatoranyijwe resitora 17 zikorera mu Mujyi wa Kigali, muri ubu bukagurambaga bugamije kuzifasha kumenyekanisha umwihariko wazo no kurushaho kureshya abakiliya baba abo mu Rwanda ndetse n’abashyitsi bava hanze yarwo.

Biteganyijwe ko iki cyumweru kizanarangwa n’imurikabikorwa rizatangira taliki ya 1 kugeza ku ya 3 Ukuboza, rikazitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barenga 200 bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yerekana ko u Rwanda rwahombye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 10, ni ukuvuga arenga 10% by’ayari ateganyijwe kwinjizwa mu bukerarugendo, nyuma yo gusubika inama mpuzamahanga zagombaga kuba hagati ya  Werurwe na Mata 2020 kubera ingamba zo guhangana na COVID-19.

Kuri ubu hari icyizere cy’uko urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ruri mu nzira nziza zo kuzahuka, nyuma y’aho ingendo mpuzamahanga zikomorewe ndetse Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarihuse mu gufata ibyemezo byihuse mu guhangana n’iki cyorezo kikivugwa mu gihugu no mu bindi bice bitandukanye by’Isi.

Mbere y’uko icyumweru cyahariwe ubukerarugendo cy’uyu mwaka gisoza, biteganyijwe ko abashoramari  mu bukerarugendo bakomeye muri Afurika bazahurira mu nama i Kigali ku ya 1-2 Ukuboza, biga ku ngamba zishobora gufasha ubukerarugendo kwihutisha ubukungu no kwimakaza ubudaheza, ndetse kongera guhuza abayobora ba mukerarugendo ku mugabane no hanze yawo.

Ni inama biteganyijwe ko izahuriza hamwe abasaga 2000 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE