Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku muntu wisabira gufungwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, uwiyita Wimbwirubusa yabajije Polisi y’igihugu niba umuntu aramutse ashatse ko bamufunga nk’iminsi itatu mu rwego rwo kwitekerezaho, itabimukorera.

Nyuma yo kuba iki kibazo hatanzwe uruhuri rw’ibitekerezo byinshi ariko abenshi bagaragaza ko uwabajije iki kibazo ashobora kuba hari uburwayi afite abandi bakamubwira ko iyo serivisi Polisi y’igihugu itayitanga.

Ku rundi ruhande, uwabajije ikibazo yavuze ko kubaza bitera kumenya.

Yabajije polisi ati: “Ese Polisi, umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugira ngo yitekerezaho neza, mwabimukorera??”

Icyakoze Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwa X, yasubije ko idatanga iyi serivisi muri kasho zayo.

Yagize iti: “Ntabwo dutanga icumbi ryo kuruhukiramo (Staycation) muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri Visit Rwanda.

Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE