Icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda- Paul Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR- Inkotanyi, yavuze ko icy’ibanze baharanira ari ukuba Umunyarwanda, kandi ko ikindi icyo ari cyose bifuza kuba bagifitiye uburenganzira igihe kidashobora guhungabanya umutekano w’abandi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyamasheke, ubwo yashimiraga bamwe mu bari bamaze kuvuga ijambo ryerekeranye no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu ijambo rye yagize ati “Ijambo mwatugejejeho reka abe ari ryo mperaho nabashimiye, ijambo ryo kwiyubaka twubaka ubumwe, Abanyarwanda bakaba Abanyarwanda ntihabemo Abagatolika, Abayisilamu, Abadiventisite n’ibindi byinshi, kandi ntihabemo Abahutu, Abatutsi Abatwa.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo abashaka kubiba babe ibyo bashaka ibyo ari byo byose, ariko twebwe icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, kwiyita ubwoko ubu n’ubu babifitiye uburenganzira, ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda, ikindi icyo ari cyo cyose wifuza kuba ugifitiye uburenganzira igihe kidashobora guhungabanya umutekano w’abandi batari nkawe. Ni ukuvuga rero ngo ibyo byose tubikoresha kubishyira hamwe kubaka u Rwanda, kubaka Ubunyarwanda kuba Umunyarwanda.”

Umukandida Kagame yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo buvamo iterambere ryose umuntu yageraho, kandi ubwenge buri wese yabugira, gusa atari ko buri wese yagira ubumenyi.

Ati: “Ubumenyi ntabwo buri wese abufite burashakwa, twifuza rero ko buri munyarwanda yiga, akagira ubumenyi, akagarukira aho yumva ashaka kugarukira aho ari ho hose. Twifuza nk’Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza hari ubwo abantu biha bitewe n’uko bifata, hari n’ubundi bahabwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima, Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi, ari n’aho inzego z’ubuzima ziri bazisanga hose hakubakwa, kandi hakubakwa bya kijyambere, ntabwo ari ukujya kwa muganga mu bitaro ngo usange ni nka bya bindi bavugutira imiti mu gikari.”

Yongeyeho ati “N’iyo mihanda mwavuze, Amashanyarazi ibikorwa remezo byose, hari ibimaze kugerwaho hari byinshi tugishaka kugeraho, tugishaka kubaka ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu duhereye ku gikorwa cy’itariki 15 Nyakanga n’ibindi bikorwa byanyu ubwanyu.”

Umukandida Kagame kandi ahamya ko uburyo Abanyarwanda n’Abarutuye buzuzanya n’inzego z’ubuyobozi bikomeje kandi bigakorwa neza kurushaho, nta kabuza iterambere ryarushaho kwiyongera ndetse hakubakwa n’ibindi bikorwa remezo bigikenewe mu gihugu.

Ni ku munsi wa munani Umukandida ku mwanya wa Perezida uhagaragariye Umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame yagiye mu bikorwa byo kwiyamamaza aho kuri uyu munsi tariki 29 Kamena 2024, byabereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE