Ibyo wamenya umwana ukivuka atekereza kugeza agize imyaka itandatu

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 27, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abantu benshi bakunze kwibaza ku byo umwana atekereza kuva avutse kugeza   ku kigero   ashobora kuba yakumva ibyo abwiwe akabikora cyangwa akabyanga.

Urubuga Blemi.com ku nyandiko yarwo ivuga ku byo abana baba batekereza kuva bakivuka, rugaragaza ko umwana ukivuka aba afite ibyiyumvo bituma akora ibintu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Nubwo umwana adatekereza nk’umuntu mukuru ariko umwana atekereza kuva akivuka.

Ibitekerezo bye bya mbere byitwa ‘Protothoughts’, biba bishingiye ku byiyumvo, kuko ntaba ashobora kuvuga ibyo abona mu magambo cyangwa ngo abyerekane mu mashusho.

Ibya mbere biza mu mutwe w’umwana ni ibifitanye isano n’ibyiyumvo by’umubiri birimo, inzara, imbeho, ibihozo, ibitotsi n’ibindi bijyanye nuko yiyumva.

Ubwenge bw’umwana kandi bwumva ibibera hafi ye ariko ntamenya ibyo ari byo cyangwa ngo abyibuke nk’umuntu mukuru.

Gusa kugeza umwana atangiye kuvuga ababyeyi ntibaba bazi icyo abana babo batekereza kuko baseka nta mpamvu ibasekeje, bakajugunya ibikinisho byabo inshuro nyinshi ndetse bagakora n’ibindi bintu by’amayobera.

Gusa nanone abana ntibaba batekereza nk’abantu bakuru, kuko ubwonko bwabo buba bugikura kugeza ku myaka itandatu.

90% by’ubwonko bw’umwana bukura mbere y’imyaka itanu mu gihe 10% risigaye bikura hagati y’imyaka 5-6.

Uru rubuga rukomeza rugaragaza ko kuva ku kwezi kwa kane umwana akivuka atangira gukora ibintu ku bushake, akareba ibintu bimukikije akaba yabimenya kandi kuri iki cyiciro ashobora kugira ibintu yiga akamenya ibyo ashoboye gukora.

Umwana uri kuri iki kigero kandi atangira gukura mu mitekerereze, ikigero cy’ubwenge cyiriyongera no gukangura ibyiyumvo.

Umwana avukana ubumenyi buke aba yarahawe n’umubyeyi mu mezi ye ya mbere nyamara ubwonko bwe bufite ubushobozi bunini bwo kumenya ibintu byinshi kandi hagati y’amezi ane n’atanu ashobora kwiga akamenya impamvu n’ingaruka z’ibyo ashobora gukora.

Hagati y’amezi atandatu n’arindwi ubushobozi bwo kugira ibyo yibuka burakura agatangira gukora ibintu bimushimisha rimwe na rimwe akagira n’ibyo akora bitamushimishije cyangwa agakora n’ibyo abona bitakunda.

Nk’urugero iyo akinnye yumva ameze neza ariko iyo ashonje akumva ntameze neza, iyo bigenze gutyo atangira kwibuka ibintu bijya bituma amera nkuko ari kwiyumva muri ako kanya n’igisubizo cyabyo.

Kuva umwana agize umwaka umwe atangira kwiga kuvuga kandi ubushobozi bwo gukoresha ururimi mu bintu byumvikana buriyongera agahuza ibitekerezo biri hagati y’amagambo n’ibyo abona ashaka kuvuga.

Aha umwana atangira gushaka amakuru ku ngaruka z’ibyo ashobora gukora ndetse bimwe akabyica abishaka, aha ashobora kujugunya ikintu ku bushake kugira ngo abone uko bigenda nyuma yo kugwa; akanyeganyeza ibintu byatera urusaku ngo yumve uko bisakuza; aha ni naho umwana atangira kwigana nk’imvugo z’abantu, amajwi y’inyamanswa n’ibindi.

Umwana ugeze mu kigero cy’umwaka n’igice atangira guhuza amagambo akavamo ijambo ryumvikana kandi akigana ibyo abona abantu bamukikije bakora kandi aha atangira no kugira impuhwe no kuzerekana.

Umwana ugeze mu myaka itatu aba yumva ku kigero ashobora gukora ibyo abwiwe ariko ntatekereza mu buryo bwumvikana kuko ntaba azi impamvu z’ibintu abona.

Gusa nanone hagati y’imyaka itanu n’itandatu ni bwo umwana agira ubushobozi bwo gutangira gutekereza nk’abantu bakuru.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 27, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE