Ibyo wamenya ku bihembo by’abahize abandi mu magare bizatangirwa i Kigali
Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, u Rwanda ruzandika amateka yo kwakira ku nshuro ya mbere itangwa ry’ibihembo bya “Africa Cycling Excellence Awards 2025” bizabera muri Zaria Court.
Iki gikorwa cyo gushimira abahize abandi cyateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko ku nshuro ya mbere mu mateka yakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa Kamz Events Group Ltd, Freddy Kamuzinzi iri gutegura ACEA 2025, yasobanuye impamvu bahisemo ko ibi bihembo bibera mu Rwanda inshuro ebyiri zikurikiranya.
Ati: “Twasinyanye na CAC amasezerano y’imyaka ine dutegura iki gikorwa. Nk’Umunyarwanda nashyize igihugu imbere, mvuga ko inshuro ebyiri za mbere kizabera mu Rwanda mu 2025 na 2026, ubwo nyuma yaho itangwa ry’ibihembo rizajya mu kindi gihugu cyashaka kubyakira.”
Yongeyeho ati: “Icya kabiri u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Numvaga Nta kuntu twava muri Shampiyona ngo birangire aho, ejo igikorwa ntibike. Ni igitekerezo nari maranye imyaka ndavuga ngo reka tuganire n’inzego za CAC turebe ko igikorwa kiba duhereye uyu mwaka.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko nubwo ibirori nyirizina bizaba tariki ya 29 Ugushyingo ariko tariki ya 28 Ugushyingo hari ibindi bikorwa biteganyijwe.
Ati: “Tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo hazatangwa ibihembo aho hari n’umugoroba udasanzwe uzitabirwa n’abantu batandukanye. Mbere yaho, tariki ya 28 Ugushyingo, tuzaba dufite itsinda ryavuye muri CAC, abayobozi ba federasiyo 20 zo muri Afurika, abantu babiri bo muri UCI bayobowe n’ushinzwe imibanire mpuzamahanga, Perezida wa CAC na komite nyobozi yayo.
Abategura ibi bihembo hazahemba umukinnyi wahize abandi mu byiciro byose by’abagabo, umukinnyi mwiza mu bagore [Best Woman Elite], umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga ni ukuvuga atari “Continental na Pro Teams” n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika
Ku gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe kandi hazahembwa umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.
Guhemba abakinnyi bizashingirwa ku musaruro w’amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) ku marushanwa yabaye kuva muri Mutarama kugeza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri.


