Ibyo Perezida Kagame yifuriza Abanyarwanda bikubiye mu mazina y’abuzukuru be

Ibyo Perezida Kagame yifuriza Abanyarwanda bikubiye mu mazina y’abuzukuru be

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ibyiza byose yifuriza Abanyarwanda ndetse no kuba abo bashaka kuba bo bikubiye mu mazina y’abuzukuru be.

Ibi yabitangaje ubwo yabazwaga ikibazo n’uwayoboye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa 08 Werurwe 2024.

Perezida Kagame yatangaje ko yasabye ababyeyi b’abuzukuru be uburenganzira bwo  kubita amazina, maze aboneraho kubaha amazina afite ibisobanuro bikubiyemo ibyo yifuriza Abanyarwanda ari byo kuba abo bashaka kuba bo ndetse no kugwiza.

Ati: “Uwa mbere namwise “Abe.”  Ukibyumva ushobora kudasobanukirwa neza ibyo ari byo ariko Abe biva mu ‘kuba’ ariko iyo uvuze ngo Abe, bisobanuye ngo abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba ni cyo gituma namwise ayo mazina. Uwa kabiri mwita “Agwize”, kugwiza bivuze, “Uburumbuke”. Agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro byose abigiwize.”

Yongeyeho ko aya mazina y’abuzukuru be babiri b’abakobwa yayabise  akubiyemo icyo yifuriza Abanyarwanda.

Ati: “Urumva rero naboneyeho umwanya wo kwihimura muri ayo mazina ngo icyo nifuza, icyo mbifuriza icyo nifuriza Abanyarwanda bibe birimo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko afite amahirwe yo kugira abuzukuru kandi yifuza no kugira abandi benshi.

Yaboneyeho gusaba abana biga gushyiraho umwete kuko akazi kabo gahishe mu mashuri  yewe bazavamo n’abagahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14