“Ibyo kurota urusengero bugacya urushinga byasubiwemo”

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Hari abayobozi b’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere bagaragaza ko amabwiriza mashya y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) agiye guca akajagari karangwaga mu nsengero aho umuntu yabyukaga agahita arushinga aho ashatse.

Mu mabwiriza mashya ya RGB harimo kuba umuryango mushya ugiye gushingwa uzajya utanga inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzima gatozi, kuba yarabyize, urutonde rw’abantu 1 000 batuye muri ako Karere ugiye gukoreramo basinye bagaragaza ko bawushyigikiye, gukorera mu nyubako yabugenewe no kuba amafaranga yose aturwa n’abakirisitu azajya anyuzwa kuri konti Abakirisitu bakamenya icyo uwo muntungo ukoreshwa.

Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bizeye ko ayo mabwiriza mashya ya RGB azaca akajagari kagaragaraga muri imwe muri iyo miryango.

Mu kiganiro na RBA Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko ayo mabwiriza agamije ko umurimo wakorwa mu buryo bunoze kandi bigaragarira buri wese ko ushinzwe ukenewe.

Ati: “Niba umuntu agiye gushinga ishami ry’umuryango ushingiye ku myemerere ndetse nongereho na ya mikono y’abantu bo kumusinyira, icyo bigamije ni ukugira ngo ishami koko rishingwe bigaragara ko rikenewe. Ugiye kuri biriya by’impamyabumenyi ni ukugira ngo azaze koko yarabyigiye, ari umuntu wize Bibiliya ufite ubwo bumenyi. Natwe ku rwego rw’idini ya Isilamu yakagombye kuba ari umuntu wize ibyo bintu.”

Bishop Floribert Kabera, Umuvugizi akaba anahagarariye mu mategeko itorero Jehovah Jireh, yavuze ko amabwiriza azaca akajagari katumaga abantu bashinga amatorero mu buryo budafututse.

Ati: “Ibyatezaga akajagari ni uko umuntu yabyukaga mugitondo agafungura itorero agashyira iruhande rwa mugenzi we. Twemera ko umuntu ashobora guhamagarwa n’Imana ariko muri iki gihe Imana itanga ubwenge kuko ikunda abantu bajijutse; rero kwiga na byo ntabwo ari bibi.”

Icyakoze yavuze ko muri aya mabwiriza harimo inzitizi kuko imikono y’abantu igihumbi ari myinshi nibura ishobora kugabanywa ikaba hagati ya maganabiri na maganatanu, ndetse n’amafaranga y’ubuzima gatozi akaba nibura hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni.

Leta y’u Rwanda yifuza ko abaturage barushaho gutekana mu myemerere yabo

Umuyobozi wa RGB, Dr Uwicyeza Doris Picard, avuga ko amabwiriza agamije kurengera inyungu z’umukirisitu, ndetse mu buryo bw’imari  abatanga amaturo bakamenya icyo akoreshwa hirindwa amakosa.

Ati: “Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga ajya he? Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he? Niba mwayabonye nk’itorero murayashyira he? Ni ukurengera inyungu z’abatanga amafaranga.”

Dr Uwicyeza yagaragaje ko ayo mabwiriza mashya ataje kubangamira abantu mu myemerere ahubwo agamije kunoza imikorere, amadini n’amatorero agakorera mu mucyo kandi akagira uruhare mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice yagaragaje ko imiryango ishingiye ku myemerere ifitiye inyungu Abanyarwanda, kandi ko kuba hari ayo mabwiriza yashyizweho agamije guhuzwa n’amategeko byose bigamije inyungu ku Banyarwanda.

Ati: “Umuturage ari ku isonga, ni yo mpamvu buri gihe duhora dutekereza icyamuteza imbere. Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza imbere umuturage wacu, ari we Mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku kwemera.”

Amakosa ateganywa muri aya mabwiriza harimo nko gushinga ishami utabisabiye uburenganzira bihanishwa kurihagarika, umuryango warishinze ugacibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw, na ho umuntu uhagarariye imiryango irenze umwe ishingiye ku myemerere ahanishwa kwamburwa uburenganzira bwo kuyihagararira yombi.

Muri ayo mabwiriza kandi biteganyijwe ko imiryango ishingiye ku myemerere yari isanzwe ikorera mu Rwanda igomba kuba yajyanishije imikorere yayo n’amabwiriza mashya bitarenze amezi 12.

Umuntu uri mu bagize inzego z’imiyoborere z’umuryango ushingiye ku myemerere, kandi agomba kuba afite nibura imyaka 21, atarakatiwe bidasubirwaho igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa.

By’umwihariko ujya muri izi nzego z’ubuyobozi agomba kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside, icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’ivangura cyangwa icyo gukurura amacakubiri.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE