Ibyihariye ku Igororero rya Nyamagabe ryakira abagore n’abana babo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko rwatangiye kwimura abagororwa b’abagore n’abana babo bafungiwe mu magororero atandukanye bajyanwa aho batekanye kurushaho, haherewe ku bari mu Igororero rya Muhanga bimuriwe mu rya Nyamagabe yihariye ku kubakira.
RCS ivuga ko ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere, abagororwa b’abagore 579 n’abana 48 babyawe na bamwe muri bo, bimuriwe mu Igororero rya Nyamagabe rifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa b’abagore 2,000.
Icyo gikorwa cyatumye ubucucike bwo mu Igororero rya Muhanga buva ku kigero cya 175% bugera ku 132%, kuko iyo gereza ubusanzwe icumbikiye n’abagabo 6,786.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko abagore bakuwe mu Igororero rya Muhanga bageze mu rya Nyamagabe aho basanze ibyangombwa byose bibafasha gusoza imyaka y’igifungo cyabo ari ko banakurikirana uburere n’uburezi bw’abana babo
Muri iryo gororero rishya harangwamo Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) n’amashuri y’imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET), nka bumwe mu buryo bwo korohereza abo bagore gukora ibihano bahawe ari na ko bongera ubumenyi banita ku bana babo nta zindi mbogamizi bahura na zo.
Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kwimura abo bagore ari ukugabanya ubucucike mu igororero rya Muhanga, aho biteganyijwe ko mu rya Nyamagabe umubare w’abagore bahagororerwa ugera ku 1,840.
Minisitiri Gasana yagize ati: “Twafashe umwanzuro wo kugabanya ubucucike mu Igororero rya Muhanga mu guharanira ko haboneka umwanya uhagije w’ubuhumekero. Bamwe mu bagororerwa mu Igororero rya Muhanga bazimukira mu byumba byabagamo abagore.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yo mu kwezi k’Ukwakira 2021, yagaragazaga ko Igororero rya Muhanga ari ryo ryari hejuru mu bucucike, igakurikirwa n’iya Gicumbi yabarirwaga uburi ku kugero cya 161.8%, iya Rwamagana ku 151.1%, iya Rusizi ku 144.8%, iya Huye ku 138.6%, iya Musanze 138.2% , iya Bugesera 132.1%, Rubavu127.7% n’iya Ngoma 103.6 %.
Amagororero afite ubucucike buri hasi nubwo na yo afungiwemo abantu benshi yari irya Gisirikare rya Mulindi (70.1%), Nyamagabe (83.3%), Nyarugenge (83.3%), Nyagatare (84.6%) ndetse na Nyanza (93.5%).
Ubwo bucucike bwagiye bugabanyuka kubera ibyumba bisya byagiye byongerwa muri gereza zitandukanye guhera mu mwaka wa 2020.. Minisitiri Gasana yavuze ko ibigo bitandukanyebikomeje gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa itegeko rigena ubundi buryo bwo guhana busimbura igifungo burimo imirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro.
Iryo tegeko nirishyirwa mu ngiro, na ryo ryitezweho kugabanya umuvundo muri Gereza zitandukanye, cyane ko umubare munini w’abafungiye ibyaha byoroheje uzajya uhabwa ibihano nsimburagifungo.


