Ibyiciro by’Ubudehe ntibyavuyeho mu Rwanda, ‘buri wese azi icye’

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku Isi yose nta gihe na kimwe abatuye Isi bazigera banganya ubushobozi, ari na bwo bubashyira mu byiciro bw’ibyo babasha kwikorera no gukorera abandi. U Rwanda rugaragaza umwihariko mu kubyaza umusaruro ibyo byiciro n’Abanyarwanda buri wese yisangamo, mu guharanira ko abanyembaraga bazamura abanyantege nke ndetse na Guverinoma ubwayo ikabigiramo uruhare.

Mu gihe ibyiciro bishya byavuguruwe, hari abatangiye guhwihwisa ko bishobora kuvaho burundu, ariko byashoboka gusa ari uko abantu bose bareshya mu nzego zose. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ihamya ko Ibyiciro by’Ubudehe bikiriho ariko bitazongera gukoreshwa nk’igipimo gishingirwaho mu kugenera abaturage serivisi ziganjemo iza Leta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, avuga ko nubwo  ibyiciro ubwabyo bitaravaho bitazongera gukoreshwa nk’irangamuntu yemerera umuturage kubona serivisi za Leta n’izindi zose zatangwaga hashingiwe ku byiciro by’ubudehe.

Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko serivisi nguha yashingira ku Cyiciro cy’Ubudehe kuko twasanze ibyo atari byiza. Ahubwo twasanze ibyiza ari uko ubufasha umuntu ahabwa bwashingira ku cyo akeneye tudashingiye ku cyiciro cyane ko gishobora gihinduka no mu isaha imwe cyangwa se mu cyumweru, bitewe n’uko umuntu agenda atera imbere.”

Minisitiri Musabyimana akomeza agira ati: “Hari abakomeje kwibaza bati, ese ibyiciro byavuyeho? Ibyiciro byo ubwabyo ntabwo byavuyeho kuko ibyiciro birahari, n’iyo batabyandika birahari, buri wese afite icyiciro arimo wacyandika utacyandika akirimo kirahari. Ariko kuba wagikora ku muntu akaba nk’indangamuntu agendana byo ntabwo ari byo kuko ibintu bihinduka buri munsi.”

Akomeza avuga ko ibyiciro bishya byamaze gutangazwa ari byo A, B, C, D na E, bizajya byifashishwa na Guverinoma y’u Rwanda mu igenamigambi n’ubushakashatsi bugamije kumenya ishusho y’imibereho y’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu bitakiri ngombwa ko buri muturage amenyeshwa icyiciro aherereyemo nubwo ibisobanuro bya buri cyiciro byatuma amenya icyo aherereyemo.

Ati: “Ni na byo bizajya bitwereka niba turimo gutera intambwe cyangwa se turimo gusubira inyuma, ariko ibindi bisigaye bizajya bitangwa dukurikije ibizajya bishyirwaho dukurikije ubufasha bukwiriye gutangwa n’icyo bigamije.  Serivisi rero zatangwaga hifashishijwe ibyiciro by’ubudehe, ni ukuvuga za VUP, harimo Mituweli, EjoHeza, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, gahunda ya Girinka n’ibindi, bizashyirirwaho amabwiriza yihariye ajyanye na byo hakurikijwe amakuru cyangwa se n’ibindi bigenderwaho ku bantu bakwiriye kubona ubufasha.”

Izi mpinduka zashyizwemo imbaraga nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage babonaga ibyiciro by’ubudehe nk’amahirwe atangaje yo gukomeza kuvomerwa na Leta bikabatera ubunebwe bwo kuba bagira icyo bikorera kibateza imbere, kuko bumvaga ko Leta izakomeza kubafasha.

Uburyo bwiza bwo kubafasha ni ukubijyanisha n’ibyo bo ubwabo bashoboye kwikorera, hanyuma bagasinya amasezerano y’igihe runaka bazaba bamaze kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Amahirwe ari mu byiciro bishya by’ubudehe ni uko hari abaturage bakeneye gusindagizwa ku buryo buhoraho kubera impamvu zirimo ubusaza n’ubumuga, kandi nta n’abandi bo mu miryango yabo bashobora kubafasha gusunika ubuzima.

Yakomeje agira ati: “Hari abantu wasangaga bahabwa serivisi batazikwiriye kubera ko ubona ko ari mu cyiciro… Hari abantu benshi usanga bategereje ko bafashwa. Mu cyaro hari abantu usanga badafite ubwiherero, wamubaza uti kuki utacukuye umusarani wawe akakubwira ati ntabwo ndabona ubufasha bwa Leta. Wajya kureba ugasanga uwo muntu ubwiherero bwose bwo mu Mudugudu ni we ukora ibiraka byo kubucukura. Ibyo bintu ntawabyemera…”

Sobanukirwa Ibyiciro by’Ubudehe bishya, umenye n’icyo waba urimo

Icyiciro cya A: Umukuru w’umuryango cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi buhanitse bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga. Icyiciro cya A ni cyo kibamo abitwa”Abakire” kuko ari ingo zifite ubushobozi buhanitse, aho abazigize babona ibyo bakeneye byose ndetse bakaba banasagura.

Icyiciro cya B: Umukuru w’Umuryango cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza umutungo, kandi ashobora kubona iby’ibanze bikenerwa n’abagize Umuryango. Iki cyiciro cya B kibonekamo abiswe “Abifashije” kuko ingo zishobora kubona ibikenerwa by’ibanze byo gutunga abagize Umuryango (amafaranga, kwivuza, kwishyura serivisi z’uburezi bw’ibanze, n’ibindi).

Icyiciro cya C: Kigizwe n’ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’imitungo. Iki cyiciro kibarizwamo abiswe “Abakene”, aho ingo zifite imitungo mike ariko abazigize bakaba bafite imbaraga zo gukora.

Icyiciro cya D: Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Ni icyiciro kibarizwamo abiswe “Abakene Cyane”, aho urugo rudafite ahantu na hamwe rukura ibitunga abarugize usibye kubihabwa.

Habarizwamo kandi urugo rudafite umutungo, ni ukuvuga ubutaka, amatungo n’ibindi, ndetse hakaza n’ingo usangamo abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora.

Icyiciro cya E: Ni “Icyiciro Cyihariye”, kirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zikabije zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakora ibibatunga.

Muri iki cyiciro harimo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 kuzamura kandi nta handi afite akura ibitunga abagize Umuryango; umukuru w’umuryango cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi nta handi afite hava ibitunga Umuryango, afite uburwayi bwo mu mutwe budakira kandi nta handi hava ibibatunga,

Ni icyiciro uzasangamo nanone urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 akaba adafite Ikindi akuraho ibitunga Umuryango, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi bantu barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu bakuraho ibibatunga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE