Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Gicurasi 2025

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Gicurasi 2025

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari. 

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo gusangira amakuru. Iyi Politiki igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y’Inzego n’ibigo bya Leta. 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 bikurikira: Eswatini, Gineya, Liberiya, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Jeworujiya, Polonye, Oman, Suriname na Canada. 

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. 

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw’umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga. 

6. Mu bindi: 

• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 27 Kamena 2025 hateganyijwe imurikagurisha rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. 

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO). 

Bikorewe i Kigali, ku wa 26 Gicurasi 2025 

Dr. Edouard Ngirente 

Minisitiri w’Intebe 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Aya makuru aratunogera komerezaho ni byiza

Ni byiza cyane komerezaho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48