Ibyaranze manda ya Mugwiza wiyamariza kongera kuyobora FERWABA

Mugihe manda y’imyaka ine ya Mugwiza Desire uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino Basketball mu Rwanda (FERWABA) igana ku musozo, Imvaho Nshya iragaruka ku by’ingenzi byaranze ubuyobozi bwe.
Mugwiza Desire ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWABA mu matora ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024.
Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagaragaje ibikorwa byagezweho n’imbogamizi bahuye na zo we n’abo bafatanya mu myaka ine ishize.
Mugwiza yavuze ko iyi manda yaranzwe n’impinduka zifatika mu iterambere rya Basketball, haba mu rwego rw’imikinire ndetse no kwakira amarushanwa akomeye mpuzamahanga.
Yagize ati: “Mu rwego rw’imikinire, duhereye nko ku makipe y’Iguhugu, ubona ko habayeho gukora cyane bityo n’amakipe agenda azamuka ku ruhando mpuzamahanga (FIBA). Aha twavuga nk’ikipe y’igihugu y’abagore nkuru aho yazamutse imyanya 12 igera ku mwanya wa 62 ku Isi (n’uwa 10 muri Afurika), akaba ari na yo kipe yazamutse imyanya myinshi ku Isi ugeraranyije n’abandi.”
Yakomeje avuga ko Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 18 bazamutse imyanya 22 bagera ku mwanya 45 ku Isi (n’uwa 10 muri Afurika). Ikipe y’Igihugu y’abagabo nkuru na yo yarazamutse kuko ubu iri ku mwanya wa 90 ku Isi (na 15 muri Afurika), aha iri mu makipe nibura 2 yazamutse neza muri Afurika.
Usibye Basketball isanzwe y’abakinnyi bakina ari batanu kuri batanu (5×5), hari byinshi byagezweho muri Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu (3×3).
Mu marushanwa y’Afurika ahuza amakipe y’ibihugu ariko hifashishijwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu (FIBA Afro-CAN 2023), ikipe y’Igihugu y’abagabo yitwaye neza, itahana umwanya wa gatatu, bityo yongera kugaragara ku ruhando nyafurika.
Ku rwego rwa Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu (3×3), ku rutonde rwa FIBA 3×3 Africa Cup 2024, ikipe y’abagabo y’u Rwanda iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’amanota 108, mu gihe abakobwa bari ku mwanya wa gatanu n’amanota 46.
Muri ibi byose ariko, nyuma yo gutegura neza FIBA AfroBasket y’Abagabo muri 2021 na FIBA AfroBasket y’Abagore mu 2023, FERWABA yakoze amateka yo kwakira amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba mu 2026, ikaba yari inshuro ya mbere aya marushanwa yari abereye ku mugabane w’Afurika.
Mugwiza ati: “Muri iri rushanwa kandi ikipe y’Igihugu y’abagore yabashije kugera muri ½, na byo iri mubyaduhaye imbaraga zo gukomeza gutegura abakinnyi.”
Hanze y’ikibuga, ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko n’ubumenyi bw’abatoza byagiye bikorwa hifashishijwe amahugurwa n’imikoranire na NBA Africa na Giants of Africa, byafashije abakinnyi bakiri bato mu buzima busanzwe bwa Basketball cyane ni mu gice cy’imyidagaduro nko kubigisha indagagaciro no gufatanya.
Yagaragaje ko hakozwe kandi ibikorwa byo gukurikirana impano z’Abanyarwanda baba mu mahanga, hatangizwa n’uburyo bwo gukoresha Instant Replay System (IRS) ndetse n’imfashanyandiko z’ikoranabuhanga mu gukurikirana buri munsi imyitwarire y’abo bana.
Mugwiza yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza
Perezida wa FERWABA yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza muri Afurika muri FIBA Congress 2023.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, Umunyarwandakazi Pascale Mugwaneza yagizwe umunyamuryango wa FIBA Central Board, akaba n’umugore wa mbere muri FIBA Africa Executive Committee. Ibi byose ni intambwe ikomeye igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza muri siporo ku ruhando mpuzamahanga.
Ibyakozwe mu rwego rw’ibikorwa remezo
Mugwiza yagaragaje ko iterambere ry’ibikorwa remezo ari kimwe mu byahawe agaciro ku buyobozi bwe. Mu bufatanye na NBA Africa, Giants of Africa ndetse na Minisitiri ya Siporo, bubakiye hamwe ibibuga byiza kandi byujuje ibisabwa.
Ati: “Twongeye kuvugurura ikibuga cya Lycée de Kigali (LDK) ku bufatanye na NBA Africa, ndetse dufatanyije na Giants of Africa twubaka ibibuga muri Huye, Rusizi na Rubavu.
Hubatswe kandi ikibuga gishya muri Kimironko ku bufatanye n’Imbuto Foundation, ubu kikaba gikoreshwa mu mahugurwa y’urubyiruko cyane cyane mu biruhuko.”
Hatangijwe uburyo bwo gusuzuma ikosa hakoreshejwe ikoranabuhanga (IRS)
Muri iyi manda igana ku musozo, ubuyobozi bwe bwatangaje ikoranabuhanga rigezweho rifasha abasifuzi gusuzuma amakosa yakozwe mu mukino.
Mugwiza yagize ati: “Gushyiraho ubu buryo bwa Instant Replay System (IRS) byaturutse ku muri gahunda n’ubundi zacu zo guteza imbere umukino, no gukemura amakimbirane ashingiye ku byemezo by’abasifuzi.”
Yongeyeho ati: “Yahaye abasifuzi ubushobozi bwo gusuzuma neza ibyemezo bikomeye, bityo bikuraho amakosa yashoboraga kwangiza isura y’umukino.”
Yavuze ko abafana babifashe neza kuko byatumye barushaho kwizera imisifurire.
Byahaye kandi shampiyona y’u Rwanda isura nziza mbese ikora kinyamwuga, ituma yubahwa mu ruhando mpuzamahanga.
Hashyizweho amahugurwa y’abana
Mugwiza yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka NBA Africa na Giants of Africa, hateguwe amahugurwa yafashije abana barenga 500. Aya mahugurwa y’ibanze ku myitozo y’ibanze ya basketball n’indangagaciro n’imyitwarire, gukorana n’abandi no kwihangana.
N’ubwo ibyo byagezweho mu bice byo mu mijyi, intego yacu ikurikiyeho ni ukugera no mu bice by’icyaro.
Gutangiza Rwanda Cup
Mugwiza yavuze ko icyo gitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cyo kongera amarushanwa, hahuzwa amakipe ya cyiciro cya 1 n’ayo mu cya 2 ku rwego rumwe.
Ibi byatangiye gutanga umusaruro mu gushakisha impano nshya no kuzamura urwego rw’amarushanwa.
Intego za Mugwiza mu kuyobora manda itaha muri FERWABA
Mugwiza yavuze ko intego yacu ni uguhindura shampiyona y’u Rwanda ikajya mu nzira ya kinyamwuga bihoraho, gushora mu bikorwa remezo, kubaka nibura ibibuga 10 buri mwaka, ndetse no guhuza imbaraga mu guhanga udushya binyuze mu mushinga wa FIBA Plus.
Mugwiza yagize ati: “Muri iyi manda, FERWABA yashyize imbaraga mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abatoza b’imbere mu gihugu. Hateguwe amahugurwa n’amahuriro y’ubumenyi menshi mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeye muri basketball, nka FIBA, NBA Africa na Athletes in Action.
Yavuze ko ayo mahugurwa yatanzwe n’inzobere zaturutse muri NBA n’ishuri rya NBA Academy ndetse n’izindi nararibonye mpuzamahanga.
Kubera ubu bufatanye, abatoza babashije kumenya ubuhanga bugezweho mu gutoza, amayeri agezweho ndetse n’uburyo bwo guteza imbere abakinnyi.
Ati: “Iyi gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abatoza yaradufashije mu kuzamura ireme ry’imyitozo ihabwa abakinnyi, bikanazamura urwego rwa basketball y’u Rwanda muri rusange.
Mugwiza yongeyeho ati: “Kimwe mu bibazo bikomeye twahuye na byo muri iyi manda ni imbogamizi zijyanye n’amikoro na gahunda yo gushyiraho ishuri rya Basketball. Nubwo hari byinshi byagezweho mu gutoranya impano, mu guteza imbere abatoza no mu kwagura ibikorwa remezo, ikigo cyari cyarateganyirijwe kuba igicumbi cyo guteza imbere impano z’urubyiruko no gutanga uburere bwuzuye nticyagezweho nk’uko twari twabiteganyije.”
Ibi byatewe ahanini n’ibibazo bijyanye no kubona ahantu hakwiriye, ibikorwa remezo n’ubufatanye bujyanye n’icyerekezo cy’igihe kirekire cy’ishuri.
Ikindi kibazo ni icy’uko uturere twose tutaragira ibibuga bihagije kandi bujuje ubuziranenge ndetse binemewe na FIBA.
Yavuze ko nubwo hashyizweho ibibuga bishya, intego yo kubaka ibindi bibuga byinshi byujuje ibisabwa na FIBA iracyari mu nzira.
Kugera ku ntego zihari bizasaba ubufatanye buhoraho, igenamigambi rirambye ndetse no gushyiraho ingengo y’imari ihagije.
Mugwiza yavuze ko gutegura amarushanwa akomeye nka FIBA AfroBasket n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’abagore byatumye.
Abanyarwanda babona basketball ku rwego rwo hejuru, kandi byateje imbere umubare w’abitabira imikino, wiyongereyeho 49%.
Mugwiza ati: “Ndamutse nongeye kugirirwa icyizere, intego yanjye ni ukubyaza umusaruro ibyagezweho no gukemura ibibazo bikigaragara kugira ngo Basketball y’u Rwanda igere ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga n’iterambere rirambye.”
Yongeye ati: “Icy’ingenzi mu by’ibanze ni uguharanira ko shampiyona yacu ikinwa kinyamwuga, ndetse ikaba urubuga rwiza rw’abakinnyi, abatoza ndetse n’ababashyigikira bakabasha kubyaza umusaruro impano zabo.”
Yakomeje avuga ko hazabaho imikorere y’ibiro bya federasiyo binyuze mu gushyiraho gahunda zifatika zishingiye ku bushakashatsi no guhugura abakozi ku buryo bagira imikorere inoze kandi yizewe.

