Ibyaranze igitaramo cya Korali Ambasadors of Christ yizihiza imyaka 30 imaze

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 21
Image

Korali Ambasadors of Christ ibarizwa mu itorero ry’Abadiventist b’umunsi wa Karindwi yakoze amateka mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze bakora ivugabutumwa rinyuzwa mu ndirimbo aho baririmbye indirimbo zose abitabiriye bahagaze bafatanya na bo kuririmba ubona ko bishimye.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, aho cyatangiye ku isaha ya saa 18:15, ubwo Korali y’abato ya Ambassadors of Christ yageraga ku rubyiniro ikaririmba, indirimbo eshatu zirimo “Ni Mwiza” yasohotse mu 2022 igakundwa na benshi.

Nyuma y’iyo Korali y’abato, ahagana 18:40, hakurikiyeho ubuhamya bw’abagize Ambassadors of Christ Choir aho abarimo Nelson Manzi, Gikundiro Charity, Mwalimu Ssozi Joram, Sarah Sanyu n’abandi bagarutse ku byo banyuzemo kuva iyo korali ishinzwe kugeza ubu yizihizaga imyaka 30, bashimangira amashimwe bafitiye Imana.

Muri ubwo buhamya, bakomoje no ku mpanuka ebyiri bakoze, zirimo iyatwaye ubuzima bwa bamwe, ariko ntibibace intege ahubwo bagakomeza ubuzima bwo kuririmbira Imana.

Nyuma y’ubuhamya batangiye kuririmba indirimbo zabo zitandukanye zabimburiwe na ‘Imirindi y’Uwiteka, Ntacyamunanira, mbega Ubuntu, imirimo, Iwacu heza, Solange, Mariya, Nahuye na Mesiya zose baziririmbanye n’abitabiriye, ijambo ku rindi birushaho kubaha imbaraga.

Ambassador’s of Christ barakataje mu ikoreshwa rya AI

Indirimbo nka ‘Solange,’ ‘Mariya’, ‘Nahuye na Mesiya’ n’izindi zashimangiye ko iyi Korari imaze gukataza ku gukoresha ikoranabuhanga mu mashusho kuko buri ndirimbo muri izo yaririmbwaga ku isakazamashusho hacaho amashusho asobanura inkuru iri mu ndirimbo yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano(AI)

Bakurikijeho indirimbo zivuga ku gice cy’umwijima cy’amateka ya Korari

Hazimijwe amatara, ku nsakazamashusho hashyirwaho amashusho agaragaza impanuka bakoze ari na ko hacaho ijwi ry’uvuga ishimwe bafitiye Imana ndetse n’Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame bwabatabaye.

Hanyuma baririmba ‘Ni kuki wabyemeye, ‘Ibyo unyuramo’, ni indirimbo baririmbanye amarangamutima kuko abenshi muri bo banariraga dore ko igaruka by’umwihariko ku mpanuka bakoze 2011, ubwo bavaga muri Tanzania.

Wabaye umwanya wo kwibuka no guha agaciro bagenzi babo batatu baguye muri mpanuka bakoze mu 2011, kuko zaririmbwe amatara ajimije hacanywe ay’amatekefone.

Bakurikijeho indirimbo ihumuriza abantu yitwa Ibyo unyuramo’, yashyize kuri YouTube mu 2018, ‘aho basoje bavuga ko Imana itanga isezerano kandi ko no mu bikomeye ibana n’uwo yasezeranyije, icyo basabwa ari ukuyizera, aho bahise bakurikizaho iyitwa ‘Birakwiye gushuma’, yumvikanisha ko hakiri ibyo gushima Imana uko umuntu yageragezwa kose.

Mu gice cya kabiri, korali y’abato, Ambasadors of Christ basubiye ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye mu ndirimbo zirimo ‘Mbeshwaho no Kwizera Yesu’, ‘Njye nzajya ngushima’, n’izindi

Gukata umutsima, gushimira abatangiye Korari mu byagize kwizihiza imyaka 30

Umuyobozi wa gahunda yagiye ku rubyiniro ahamagara ibyiciro bitatu bya Ambassadors of Christ, bose bahurira ku rubyiniro maze bafatanya kwishimira imyaka 30 bamaze mu murimo.

Icyiciro cya mbere ni icyabatangije Korali, icyakabiri ni abakuru bo muri Korali, n’abato bagize Ambassadors of Christ bose bahurira ku rubyiniro.

Muri ako kanya hahamagawe abagabo batatu batangije Korali, bashimirwa ko bemeye Imana ikabakoreramo.

Hanashimiwe Karinda John, watanze aho Ambassadors of Christ ikorera imyitozo, Studio, yorodani igendanwa bifashisha babatiza abakijijwe, nyuma y’aho ibyo byiciro byahuriye ku mutsima ugeretse kane hejuru handitse umubare 30, mu mpande handitsemo amagambo y’icyongereza ‘God Painted our Story’ ugenekereje mu Kinyarwanda agira ati:’Imana ni yo yashushanyije inkuru yacu’.

Nyuma hakurikiyeho gusuka umutobe mu birahure bacuranga indirimbo ikunze kwifashishwa mu kwifuriza abantu isabukuru ari na ko bagaragariza abitabiriye ko bishimiye gusangira na bo ibyishimo byo kwizihiza iyo myaka nyuma bakata wa mutsima.

Mu gice cya Kabiri byari bigoye kubona uwicaye

Bagarutse mu gice cya Kabiri baririmba indirimbo baheruka gushyira hanze bakoze mu njyana Gakondo yitwa ‘Ni nde utagushima’, bakiyiririmba hari abaje bakenyeye imikenyero babyina injyana gakondo nk’ikimenyetso cyo kubaha umuco Nyarwanda no guterwa ishema na wo.

Hakurikiyeho iyitwa ‘Njye mureke mukunde’, yahagurukije abitabiriye bakayibyina, Ebaluwa baririmbye inyuma ku isakazamashusho hari ibendera rya Uganda mu rwego rwo kwishimira abantu 100 baturutse Uganda bakaza kwifatanya na bo.

Ni indirimbo yakurikiwe n’izindi ndirimbo zirimo iyo mu rurimi rw’Ikinyankore, Igiswahili n’Icyongereza, nyuma bakomerezaho izirimo ‘Hejuru mu Kirere’ yanyeganyeje BK Arena, ‘Yesu ni inzira,’ ‘Hoziana’, ‘Udukaramu’ n’izindi zose zishimiwe.

Ambassador’s of Christ basoje bavuga ko nubwo imyaka 30 ishize badasoje urugendo ahubwo bakomeje kuririmbira Imana.

Indirimbo Nahuye na Mesiya yishimiwe n’abatari bake
Hakaswe umusima mu kwizihiza imyaka 30 ishize Korali Ambassadors of Christ imaze ikora umurimo w’Imana
Abitabiriye igitaramo bishimye bose bakomeza kuririmba bahagaze
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 21
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE