Ibyangombwa bisabwa abajya mu mahanga bigiye gutangirwa ku Irembo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma y’uko u Rwanda rushyize umukono ku masezerano azwi nka “Apostille Convention” yoroshya inzira yo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga, guhera tariki ya 5 Kamena 2024, Abanyarwanda ntibazongera gusiragira ku nyandiko basabwa mu mahanga

Izo nyandiko zirimo ibyangombwa bakenera mu gihe basaba serivisi zinyuranye hanze y’u Rwanda nk’icyemezo cy’amavuko, impamyabumenyi, icyemezo cy’abashakanye, icyemezo cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko n’ibindi. 

Ibi byose babibonaga baciye mu nzira ndende zirimo kunyajyana inyandiko zifatika kuri Minisiteri y’Ubutabera igashyiraho umukono wa noteri hanyuma bakazinyana kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na yo ikazemeza mbere y’uko zijyanwa cyangwa zoherezwa mu mahanga.

Ubu abakeneye ibi byangombwa bazajya babisaba bakoreshe ikoranabuhanga aho bazajya banyura ku rubuga Irembo (www.irembo.gov.rw) batarinze gusiragira mu nzego zitandukanye cyangwa ngo bishyure ikiguzi gihanitse.

Bizajya bikorwa bite? 

Umuntu azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, hanyuma asabe ko yemezwa nk’igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo, azayakire binyuze kuri imeyiri cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo (www.irembo.gov.rw), nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (F 10 000) ya serivisi. 

“Apostille Convention” ni amasezerano yoroshya inzira ibyangombwa bibonekamo mu bihugu byayashyizeho umukono, bikorohereza abaturage n’abashoramari kubona serivisi hanze y’ibihugu byabo. 


Guhera ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, ni bwo u Rwanda ruzatangira gutanga no kwakira ibyangombwa hashingiwe ku masezerano ya “Apostille Convention” yashyizweho umukono n’ibihugu 125. Ibyangombwa byemejwe na kimwe muri ibi bihugu bizajya biba byemewe muri ibyo bihugu byose nta kiguzi. 

Ibi bizagirira akamaro cyane Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda. Ikindi kandi bizagabanya igihe n’imbaraga byasabaga ukeneye ibyangombwa byo kujyana mu mahanga. 

Ku rundi ruhande ariko ibyangombwa birebana no guhererekanya ububasha ku mitungo yimukanwa n’itimukanwa, bizakomeza gutangwa binyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa. 

Amasezerano ya Apostille yatangiye ku wa 5 Ukwakira 1961 agamije koroshya inzira yo kubona ibyangombwa bisabwa mu mahanga no kugira ngo imikoreshereze y’inyandiko zitangwa na Leta irusheho koroha mu bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano. 

Aya masezerano ni yo ya mbere akoreshwa cyane mu butwererane mpuzamahanga, aho buri mwaka hemezwa inyandiko amamiliyoni n’amamiliyoni.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Tuyishime Moise says:
Gicurasi 31, 2024 at 10:38 pm

Nasaba niba byakunda mukatubwira birambuye ibyangombwa bikubiye muribyo byoroherezwa mukuboneka kwabyo cyane kubanyeshuri bigaz cyangwa bashaka kwiga mumahanga

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE