Ibyagufasha kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa kigayitse ku babikora batarabana mu buryo bwemewe, kuko birangira benshi bicuza, abandi bakanduriramo indwara zitandukanye zandurira muri icyo gikorwa, hari abakurizamo ihungabana cyangwa kurwara agahinda gakabije.
Uretse kuba byambura agaciro abagikora ndetse akenshi hagati y’ababikora usanga habayeho gushwana bikabaviramo igikomere cy’ubuzima bwose kandi ntibigire igaruriro, uretse n’ibyo hari abemera ko imibonano mpuzabitsina ari icyaha imbere y’Imana kandi icyanga urunuka.
Mu mpamvu zimwe na zimwe zagufasha kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kubaka urugo, hifashishijwe inyandiko z’urubuga Harvardichthus.org ziri mu nkuru y’umwe mu birinze gukora imibonano mpuzabitsina kugeza yubatse urugo.
Mu nkuru ye avuga ko impamvu yabimushoboje ari uko yabanje
Gutekereza ko ari icyaha
Yagize ati: “Nibazaga impamvu Imana yavuze ko ari icyaha, nkavuga nti kuki nakwishora mu cyaha? Ubundi se kuki abantu bo bifuza kugirana ubushuti binyuze mu guhuza imibiri yabo? Hari nubwo numvaga ko hari ababikora kandi wenda batanishimirana kubera imiterere y’imibiri yabo nkabyumvamo ikibazo.”
Gushyiraho imipaka n’uwo bakundana
Njye na mugenzi wanjye twashyizeho imipaka, tukirinda kuba twaryama ku buriri bumwe, sinkuremo umwenda imbere ye nkirinda ko yankorakora ku mubiri kandi ntiduhurire ahantu turi twenyine.
Ariko ikindi navuga niba ubona ko nta numwe muri mwe washobora gukurikiza ibyemezo byafashwe mushobora kumvikana ko mwajya mufata iminota mirongo itatu mbere yo kuryama mukaganira ijambo ry’Imana byaba ngombwa muhasohokera nko ku isomero, (Library), mukaganira ku bitabo.
Kutigiza nkana
Yagize ati: “Hari ubwo rimwe na rimwe numvaga nshaka kubikora ariko nkirengagiza ko nzi neza ibibi byo gukora imibonano mpuzabitsina. Ikindi iyo umuntu ashaka gucumura hari ubwo aba abizi neza ngatekereza nti ‘Ibyo ari byo byose ngiye gucumura’. Noneho kuko nabaga nzi ko nshobora kwirinda nahita numva ko ngomba kwigaya nkakurikira inzira y’agakiza n’ubushake bw’Imana.”
Kwicara ngasoma ibitabo
Akenshi mu buzima bwanjye, nashakaga kwicara njyenyine ngasoma igitabo cyangwa nkora umukoro ariko nkumva ngomba guhitamo ibyo nishimira n’ibyo ngomba kureka.
Guharanira kudatwarwa n’ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina
Guharanira kutajya kure mu ntekerezo zijyanye n’imibono mpuzabitsiana ubundi nkakora siporo cyangwa nkanaganira n’inshuti zanjye twasohotse byatumye ndushaho kwifata cyane.
Urubuga Parenthood rwo rugaragaza ko indi mpamvu yagufasha kwirnda ari ukumenya kuvuga “Oya”.
Urwo rubuga rugaragaza ko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo igihe yateguye gukora imibonano mpuzabitsina, ku bw’ibyo agomba kuvuga “oya”, kandi niba umukunzi aguhatiye cyangwa akangisha gutandukana nawe kuko udashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa n’ikindi kimenyetso kiganisha ku mibonano aba ari impamvu ifatika ikugaragariza ko urwo rukundo rutazaramba.
