Ibyafasha abagiye gushyingirwa mu mboni ya MIGEPROF

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje imfashanyigisho izafasha abitegura gushyingirwa no guherekeza abantu babana nk’umugabo n’umugore.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, MIGEPROF n’abafatanyabikorwa bayo bateguye imfashanyigisho ihuriweho, igamije gutegura abifuza gushyingirwa kuzuza neza inshingano zabo mu kubaka umuryango mwiza, utekanye.

Imfashanyigisho ‘Twubake Urugo Rwiza’ yateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 Ukuboza 2019 wasabaga ko habaho ubufatanye hagati ya Leta n’Imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere hagategurwa ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushyingirwa.

MIGEPROF itangaza ko intego y’imfashanyigisho ari ugufasha abantu babana nk’umugabo n’umugore kunoza ikiganiro hagati yabo ndetse n’abagize umuryango bose.

Urubyiruko ruri mu byiciro bitandukanye, abantu bamaze kwiyumvamo umuhamagaro wo gushyingirwa kandi batangiye kwitegura ndetse n’abantu babana nk’umugabo n’umugore ni bo bagenewe izi nyigisho.

Iyi Minisiteri isobanura ko gushyingirwa ari igikorwa gifite intego zo kubaka umubano wihariye n’umuntu ukunze kurusha abandi, gukemura ibyifuzo bitandukanye harimo kororoka no kubaka umuryango, kwiteza imbere kandi byose bigakorwa mu bufatanye no mu bwumvikane. 

Gukumira amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, MIGEPROF ishimangira ko bisaba kujya inama no gufatira hamwe ibyemezo bireba umuryango hakiri kare, kubahiriza uburenganzira bwa buri wese mu muryango no kwirinda guca inyuma uwo mwashyingiranywe.

Soma imfashanyigisho yose ‘Twubake Urugo Rwiza’.

KAYITARE JEAN PAUL 

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE